00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Masho Mampa yafunguwe

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 30 Ukuboza 2021 saa 01:21
Yasuwe :

Umuraperi Mugabo Jean Paul wamenyekanye nka Masho Mampa kuri uyu wa 30 Ukuboza 2021 ni bwo yasohotse muri Gereza ya Nyarugenge iherereye i Mageragere aho yari amaze imyaka ine afungiye.

Uyu muraperi yari yarakatiwe imyaka ine y’igifungo muri Mutarama 2018 akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ikiyobyabwenge cya Héroïne kizwi nka Mugo.

Umwe mu nshuti za hafi z’uyu muraperi waganiriye na IGIHE yagize ati “Yamaze kurangiza igihano cye, mu masaha make araba ari mu rugo aho agomba kuruhukira mbere y’uko atangira izindi gahunda.”

Masho Mampa yari yarakatiwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Gisenyi. Yamenyekanye mu ndirimbo zuzuye amagambo akarishye harimo ‘‘Irimbi ry’abazima’’, ‘‘Umuhanda’’, ‘‘Ibyanjye ndabizi’’, “Ukuri” n’izindi.

Masho Mampa wari umaze imyaka ine mu gihano yakatiwe n'Urukiko yafunguwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .