Iki gitaramo kigiye kuba ku nshuro yacyo ya gatatu cyatumiwemo Itorero Ibihame by’Imana, Intayoberana ndetse na Mariya Yohana uzaba ari umuhanzi mukuru.
Niganze Lievin uri mu bateguye iki gitaramo yabwiye IGIHE ko kigamije gususurutsa abakunzi b’umuziki ariko mu buryo bwa gakondo.
Ati “Ibitaramo bya Gakondo Connect bigamije kugarura no gushyigikira umuco gakondo mu Banyarwanda by’umwihariko mu rubyiruko. Ubusanzwe bihuza abahanzi b’injyana gakondo ndetse n’abakunzi b’umuco nyarwanda kugira ngo bagire umwanya wo gusangirira hamwe umuziki n’ubuhanzi byacu byo hambere.”
Niganze yavuze ko intego y’ibi bitaramo ari ugukomeza gusigasira umuco nyarwanda no guha agaciro abahanzi bakora gakondo.
Ubwo ibi bitaramo byaherukaga kuba muri Nyakanga 2023, Abakunzi b’umuziki n’inganzo gakondo baturutse hirya no hino, bahuriye muri Camp Kigali ahari hahuriye abarimo Muyango, Itorero Inyamibwa rya AERG, Gakondo Iganze na Munganyinka Alouette.
Itike yo kwinjira muri iki gitaramo ni ibihumbi 5Frw mu myanya isanzwe n’ibihumbi 15Frw mu myanya y’icyubahiro ku bari kugura amatike mbere. Abazayagurira ku muryango bo bazayagura ibihumbi 10Frw mu myanya isanzwe n’ibihumbi 20Frw mu myanya y’icyubahiro, naho ameza y’abantu umunani yo kuyicaraho bikazasaba kwishyura ibihumbi 200Frw.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!