00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Marina yongerewe mu gitaramo cya The Ben, abo mu ntara n’abanyeshuri bashyirirwaho akarusho

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 18 July 2022 saa 01:55
Yasuwe :

Marina yongewe ku rutonde rw’abazaririmba mu gitaramo ‘Rwanda rebirth celebration concert’ cyatumiwemo The Ben n’abandi bahanzi biganjemo abakunzwe muri iyi minsi.

Ni igitaramo byanamaze gutangazwa ko ibiciro byo kucyinjiramo ku bazagura amatike mbere bizaba ibihumbi 10Frw mu myanya isanzwe n’ibihumbi 20 Frw mu myanya y’icyubahiro.

Abatuye mu ntara bazagura amatike mbere, bemerewe imodoka z’ubuntu zizabageza ahabereye igitaramo zikaza no kubacyura kirangiye.

Rwigema Gedeon uri mu bari gutegura iki gitaramo, mu kiganiro na IGIHE yagize ati “Abazagura amatike mbere aho bazaba bari hose mu gihugu, mu mafaranga bazaba bishyuye bashyiriweho imodoka zizabakura mu ntara ndetse zikaza no kubacyura.”

Aya mahirwe yanahawe abanyeshuri bo mu Mujyi wa Kigali bashyiriweho ibiciro byihariye.

Umunyeshuri wese asabwa kwishyura ibihumbi 5Frw, mu gihe nabo bashyiriweho imodoka zizabakura aho bari ku buntu zikabageza mu gitaramo ndetse zikaza no kubacyura.

Aba bose amatike yabo azajya asuzumwa mbere yo kwinjira mu modoka, baze kugera ahabera igitaramo bahita basakwa binjira.

Uretse abanyeshuri n’abazagura amatike mbere, abazagurira amatike ku muryango bazishyura ibihumbi 30Frw mu myanya isanzwe n’ibihumbi 50Frw mu myanya y’icyubahiro.

Abashaka kwicara ku meza ateye mu cyubahiro azaba ariho ibyo kunywa, bizaba ari amafaranga ibihumbi 500Frw.

Iki gitaramo byitezwe ko kizaba ku wa 6 Kanama 2022, kikazaririmbamo kandi abahanzi nka; Bwiza, Kenny Sol na Chris Eazy bari mu bashya ariko banagezweho mu muziki ndetse na Bushali wanahuriye ku rubyiniro na The Ben mu 2019.

Iki gitaramo kitezweho kuzuza Canal Olympia ijyamo abantu ibihumbi 15, kizayoborwa na Anita Pendo afatanyije na MC Tino.

Iki gitaramo kizanacurangamo DJ Toxxyk afatanyije n’itsinda ry’abakobwa bashya muri uyu mwuga ariko bagezweho ari bo; DJ Higa na DJ Rusam.

The Ben ategerejwe i Kigali nyuma yo gutaramira muri Suède aho afite igitaramo ku wa 30 Nyakanga 2022.

Marina yongewe mu gitaramo cya The Ben, abo mu ntara n’abanyeshuri bemererwa ingendo z’ubuntu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .