Ni igitaramo kitabiriwe n’abakunzi b’umuziki barimo n’abasanzwe bafite amazina azwi nka; Shaddyboo, Rocky Kimomo n’abandi benshi.
Muri iki gitaramo, Marina utari uherutse ataramira abakunzi be yongeye kubaha ibyishimo mu ndirimbo zinyuranye ze zakunzwe.
Mu ndirimbo Marina yaririmbye harimo Madede, Warokoso,Ikanisa, Bimpame, Agafoto n’izindi nyinshi.
Marina uzwiho gususurutsa abakunzi be mu muziki no mu mbyino zikunze gushimisha abatari bake, niko yongeye kwitwara mu gihe kirenga isaha yamaze ku rubyiniro.
Uyu muhanzikazi usigaye ari umwe muri The Mane Music, yanyuzagamo agafatanya na Shaddyboo mu gususurutsa abari bitabiriye iki gitaramo.
Muri iki gitaramo Marina yafatanyije n’abarimo Ifeza Band hamwe na Dj Niyem na Dj Regy Banks.








Amafoto: King Panda
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!