Marina yashyize hanze amashusho y’indirimbo yahuriyemo na Uncle Austin afata nk’umubyeyi we mu muziki

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 23 Mata 2019 saa 02:59
Yasuwe :
0 0

Umuhanzikazi Marina yashyize hanze amashusho y’indirimbo yahuriyemo na Uncle Austin afata nk’umubyeyi mu muziki we, cyane ko ariwe wabaye izingiro ryo kumenyekanisha ibikorwa bye.

Uwase Ingabire Marina ni umwe mu bahanzikazi bahagaze neza mu muziki w’u Rwanda muri iki gihe. Ni umukobwa w’ijwi rihebuje rihogoza benshi kandi uzi kubijyanisha no gushimisha abafana.

Uyu mukobwa w’imyaka 22 ubu yashyize hanze indirimbo yahuriyemo na Uncle Austin wavumbuye impano agatuma amenyekana.

Iyi ndirimbo nshya ya Marina, yitwa ‘It’s Love’ ikubiyemo ubutumwa bw’urukundo aho umuntu aba yereka undi ko yanyuzwe n’uburyo amukundamo.

Mu buryo bw’amajwi yakozwe na Junior Multisystem naho amashusho afatwa na Julien Bmjizzo (BproudMusic).

Ije yiyongera ku zindi ze zakunzwe zirimo nka ‘Byarara bibaye’, ‘Bikakubera’, ‘Decision’ yahuriyemo na Papito, ‘Karibu’, ‘Log out’, ‘Tubisubiremo’, ‘Impano’, ‘It’s Love’ yakoranye na Uncle Austin na ‘Love You’ yahuriyemo na Harmonize.

Kumenyekana k’uyu mukobwa kwaratunguranye kuko yahamagaye kuri radiyo akaza gutsinda bikamuhesha amahirwe yo kuba umunyamuziki gutyo atari abyiteze.

Aherutse kubwira IGIHE ati “Ni ibintu byabaye bitunguranye ntabipanze. Hari mu Ukuboza 2016, mvuye gusenga ari ku wa Gatatu nimugoroba. Ndataha nk’uko bisanzwe ngeze mu rugo nsanga Uncle Austin ari kuri Kiss Fm aho batangaga amarushanwa utsinze bakamuhemba.”

“Nta na telefoni icyo gihe nagiraga, mubyara wanjye arayintiza ndahamagara Austin anyitabira mu gikari, ndamubwira nti nitwa Marina ndashaka kuririmba, icyo gihe ndirimba ‘Urwo Ngukunda’ ye na Buravan.”

Yakomeje avuga ko akimara kuririmba Austin yahise amwumvisha abari bamukurikiye, ubundi benshi bagashimangira ko ari umukobwa ufite impano ihambaye kandi ushobora kuzagera kure muri muzika.

Yaje gutsinda ntiyabona uko avugana na Austin, hashize igihe yaka Junior Multi System bari basanzwe baziranye nimero ya telefoni y’uyu munyamakuru, amuhamagaye Austin amubwira ko yari yaramubuze bapanga guhura batangira gukorana gutyo.

Reba hano indirimbo ya Marina na Uncle Austin

Marina ari mu bahanzi bagezweho muri iki gihe mu Rwanda
Uncle Austin ari mu nkingi za mwamba mu muziki nyarwanda ndetse amaze kuzamura abahanzi benshi
Marina yahuriye mu ndirimbo na Uncle Austin wavumbuye impano ye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza