Ibi bibaye nyuma y’uko uyu muhanzikazi yitabiriye irushanwa rya “The Next Pop Star” atamenyesheje ubuyobozi bwa The Mane isanzwe ireberera inyungu ze.
Byababaje ubuyobozi bwa The Mane bituma ku wa Kabiri tariki 8 Ukuboza hakorwa inama y’igitaraganya yabuhuje na Marina ngo bakemure iki kibazo.
Amahirwe Marina yahawe nk’umwe mu myanzuro y’iyi nama, ni ukwandika ibaruwa asaba imbabazi ubuyobozi bwa The Mane ndetse agahita asezera mu irushanwa.
Uyu muhanzikazi yahawe amasaha yo kuba ibi yabikoze ndetse ategekwa gushyira ibaruwa isaba imbabazi ku mbuga nkoranyambaga akoresha.
Muri iyi baruwa, Marina yagize ati ”Njye Ingabire Marine (Marina), nanditse iyi baruwa ngira ngo nsabe imbabazi mbikuye ku mutima Umuyobozi wa Label mbarizwamo ariyo ya The Mane Music, uhagarariye inyungu zanjye ndetse n’abahanzi bagenzi banjye tubana.”
Uyu muhanzikazi yagaragaje ko asabye imbabazi kubera kurenga ku bigize amasezerano afitanye na The Mane akitabira irushanwa rya The Next Pop Star atabibamenyesheje.
Marina avuga ko nk’uko amasezerano abigena mu gihe yayishe yakira neza ibihano ahabwa ndetse yizeza ubuyobozi bwe ko yiteguye kubahiriza ibyo azasabwa.
Yijeje ubuyobozi bwa The Mane ko aya makosa yakoze atazongera kubaho ukundi.
Umwuka mubi watangiye gututumba muri The Mane mu mpera za Ukwakira 2020 ubwo Marina yatangazwaga nk’umwe mu bahatanira igihembo cya The Next Pop Star.
Nyuma yo kugaragara ku rutonde rw’abahatana muri iri rushanwa akabona ko ubuyobozi bwa The Mane butabyishimiye, yayobeje uburari ababwira ko agiye guhita arisezeramo, ko atazakomezanya naryo. Gusa si ko yabigenje kuko yarikomejemo.
Gahunzire Arstide ureberera inyungu za The Mane, mu masaha make ashize yari yabwiye IGIHE ko ikibazo cya Marina bari kukiganiraho ku buryo kigomba gukemuka kandi bidatinze.
Aha uyu musore icyakora yavuze ko ikihutirwa atari ukwirukana Marina ahubwo bari mu biganiro by’uburyo ikibazo cyakemuka neza.
Ku rundi ruhande, ku Cyumweru tariki 6 Ukuboza 2020 Marina kimwe n’abandi bari bahatanye yitabiriye irushanwa ‘The Next Pop Star’ mu bitaramo bakoreye imbere y’Akanama Nkemurampaka.
Batandatu bazatoranywa muri 20, byitezwe ko bazatangazwa ku wa Gatatu tariki 16 Ukuboza 2020.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!