Marina yaje mu bagize amanota make mu irushanwa rya ‘Next Pop Star’ mu itora ryo kuri internet

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 19 Ugushyingo 2020 saa 01:37
Yasuwe :
0 0

Irushanwa Next Pop Star riri kuba ku nshuro ya mbere mu Rwanda, rigeze mu mahina, aho amatora yo gushakisha 20 ba mbere muri 60 bahatanaga yamaze kurangira. Bitunguranye, umuhanzikazi Marina ari mu myanya ya nyuma mu itora ryo kuri internet arushwa n’uwa mbere amajwi arenga ibihumbi 50.

Abahanzi 60 bahataniraga imyanya 20 mu irushanwa rya ‘The Next Popular Star’, bari bamaze iminsi batorwa binyuze ku rubuga rwa IGIHE mbere y’uko bisozwa mu ijoro ryo kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2020.

Abahatana 20 babashije gukomeza mu cyiciro gikurikira bazamenyekana ku Cyumweru tariki 22 Ugushyingo 2020 nyuma yo guteranya amajwi yavuye ku rubuga rwa IGIHE n’ay’abatoye bakoresheje ubutumwa bugufi.

Amajwi y’abatoreye kuri Internet afite 40% mu gihe abakoresheje ubutumwa bugufi bo bafite 60%.

Amajwi y’abatoye hifashishijwe ubutumwa bugufi yo ntabwo yigeze atangazwa, icyakora ay’abatoreye kuri internet yo buri wese abasha kuyabona.

Umuhanzikazi Marina winjiye muri iri rushanwa, ni umwe mu bafite amajwi y’inyuma mu batoreye kuri internet.

Urebye ku rubuga rwatoreweho, Marina ni uwa 48 muri 60, afite amajwi 240 mu gihe uwa mbere Sammy Yvan Uwikunda afite 55.450.

Ni iki kihishe inyuma y’amanota make y’uyu muhanzikazi?

Mu mpera za Ukwakira 2020, nibwo byamenyekanye ko Marina yinjiye mu irushanwa rya ‘The Next Pop Star’.
Bikimara kumenyekana byabaye inkuru ikomeye, ubuyobozi bwa The Mane abarizwamo burabihakana.

Nubwo ariko babihakanaga, hari amakuru yagiye hanze avuga ko uyu muhanzikazi ariwe wiyandikishije ku bushake bwe, ahubwo atabimenyesheje ubuyobozi bwa The Mane abarizwamo.

Nyuma yo kwicara akabwiza ukuri ubuyobozi bwa The Mane, Marina yagaragarijwe ko batishimiye ibyo yakoze.

Icyakora bitewe n’uko bari bari kumutegura ngo akore neza igitaramo cya My Talent Live Concert habayeho koroherana.

Amaze kubona ubuyobozi bwe butabyishimiye, yabuze ayo amira n’ayo acira, aguma mu irushanwa atyo ariko ntiyiyamamaze ngo asabe abakunzi be kumutora.

Bwari nk’uburyo bwo gupima ikirere ngo nibiba amahire akomeze, ariko natanakomeza yiviremo atikuyemo kuko ubuyobozi bwa The Mane butigeze bugaragaza ubushake bwo kumushyigikira muri iri rushanwa.

IGIHE ifite amakuru ko usibye kutamushyigikira, The Mane yiteguye kugira ibihano imugenera kuko yafashe icyemezo cyo kwiyandikisha atabamenyesheje.

Usibye Marina, iri rushanwa ririmo abandi bahanzi basanzwe bakora ariko bari mu myanya y’inyuma nka Kivumbi ufite amajwi 225, Milly ufite 140 na Gisa cy’Inganzo ufite 1515.

Icyakora harimo n’abandi bafite amajwi menshi kandi basanzwe baririmba nka Maylo ufite 5919, Cyubahiro Serge wo muri Neptunez Band ufite 10688, Ish Kevin ufite 16743 na Sammy Yvan Uwikunda unayoboye abandi mu majwi afite 55450.

Ni irushanwa rizahemba bishimishije uzaryegukana

Umuyobozi Mukuru wa SM1 Music Group/Sony Music Group, Clay Dustin, aherutse kuvuga ko abazatsinda biyongereye bakaba babiri, uwa mbere azahabwa miliyoni 50 Frw n’amasezerano y’imikoranire n’iyi sosiyete mu gihe uzaba uwa kabiri azahabwa amasezerano y’imikoranire gusa.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo ‘More Events’, Dushime Christian, yabwiye IGIHE ko kuba irushanwa ryarabaye mu guhe cy’icyorezo cya Coronavirus ari imwe mu mbogamizi yabayeho ikomeye kuri bo, yongeraho ko nta muhanzi wakagize impungenge izo arizo zose kuko buri kimwe giteguye ngo irushanwa rigende neza.

Ati “Hari byinshi turi gutegura. Nyuma y’uko Sony yemeye kuzafasha umuhanzi wa kabiri turi kuganira ngo turebe ko hari ubufasha yazahabwa na we. Abahatanye ntibakagombye kugira impungenge, miliyoni 50 Frw ntabwo ari amafaranga twaje gutagaguza dushaka umunyempano ubikwiye kandi tuzabigeraho, tumufashe agere kure.”

Nyuma yo gutoranya 20 muri 60, ku cyumweru tariki 22 Ugushyingo 2020 hazatangazwa abinjiye mu cyiciro cyo kuririmbira imbere y’Akanama Nkemurampaka, gahuze amajwi bazaba bafite mu gutorwa n’ubuhanga bwabo.

Nyuma hazatoranywa abahanzi 10, nabo bazatoranwamo abandi batandatu bazavamo babiri ba mbere.

Harateganywa ko aba batandatu bazaba bageze mu cyiciro cya nyuma nabo hari ishimwe bashobora kugenerwa ariko ntabwo biremezwa neza.

Reba hano amajwi yo kuri internet uko ateye

Sammy Uwikunda niwe uyoboye abandi mu majwi yo kuri Internet
Gisa cy'Inganzo ni umwe mu bahanzi bafite amazina bari muri iri rushanwa
Hirwa Maylo ni umuraperi witabiriye iri rushanwa
Kwiyandikisha muri iri rushanwa kwa Marina byatumye umubano we na The Mane uzamo agatotsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .