DJ Pius yasubiyemo ‘Ubushyuhe’, Bruce Melodie asimbuzwa Marina, Rosa Ree na A Pass

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 22 Ukwakira 2020 saa 02:03
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’igihe kitari gito Dj Pius yamamaza indirimbo ’Ubushyuhe’ isubiyemo, igihe cyageze. Ni indirimbo yahurijemo abahanzi barimo Marina wo mu Rwanda, Rosa Ree wo muri Tanzania na A Pass wo muri Uganda.

Muri iyi ndirimbo, Dj Pius yavuze ko yifuje gushyiramo abahanzi bashya, akuramo Bruce Melodie, ashyiramo A Pass na Rosa Ree bo muri Afurika y’Iburasirazuba, mu rwego rwo kurushaho kuyimenyekanisha.

Ubushyuhe iri mu ndirimbo zakunzwe bikomeye mu mpeshyi y’uyu mwaka wa 2020. Usibye gukundwa imbere mu gihugu, iyi ndirimbo imaze iminsi ica ibintu ku ma televiziyo mpuzamahanga.

Kuba yarakunzwe mu Rwanda no hanze yarwo, byatumye abahanzi Dj Pius yegereye babyumva vuba, bemera ko bayikorana mu buryo bwari bugoye kubera icyorezo cya Covid-19 cyahagaritse ingendo zo ku butaka, zizana n’andi mabwiriza akomeye mu by’ingendo.

Mu buryo bw’amajwi ‘Ubushyuhe’ isubiyemo yakozwe na Madebeat, amashusho yayo afatwa, anatunganywa na Serge Girishya afatanyije na Sasha Vybz wo muri Uganda.

Ni indirimbo buri muhanzi yaririmbye igitero cye ari mu gihugu avukamo, hahuzwa amajwi n’amashusho, uretse kuri Marina na Dj Pius bakoreye mu Rwanda.

Si indirimbo ya mbere Dj Pius akoranye n’abahanzi b’abanyamahanga, kuko yakoranye Agatako na Dr Jose Chameleon na Play It Again yakoranye na Good Lyfe.

DJ Pius akunze gukorana indirimbo n'abahanzi bakomeye bo mu karere bakomeye
Rosa Ree ni umwe mu bahanzikazi beza bari muri Tanzania
A Pass, umwe mu bahanzi bakomeye bo muri Uganda yakoranye na DJ Pius mu ndirimbo Ubushyuhe isubiyemo
Marina niwe munyarwandakazi gusa washyizwe mu ndirimbo Ubushyuhe isubiyemo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .