Ni igitaramo byitezwe ko kizaba ku wa 3 Ukuboza 2022, cyatumiwemo Yvan Muziki na Marina, aho kwinjira mu myanya isanzwe bizaba ari ama-Dirham 100 (hafi n’ibihumbi 26 Frw) ndetse na 150 mu myanya y’icyubahiro (hafi ibihumbi 45 Frw).
Aba bahanzi bamaze igihe bavugwa mu nkuru z’urukundo, icyakora bo bakirinda kubigarukaho mu itangazamakuru.
Amakuru ahamya ko Marina na Yvan Muziki batangiye gukundana mu 2020, nubwo nta n’umwe muri bo wigeze abyemeza.
Inshuro nyinshi iyo Yvan Muziki ari i Kigali kuko aba mu Bubiligi, akunze kugaragara ari kumwe na Marina mu bikorwa bitandukanye, ndetse urukundo rwabo rwashibutseho imikoranire.
Marina na Yvan Muziki kuva batangira kuvugwa mu nkuru z’urukundo banakoranye indirimbo zirimo Urugo ruhire ya Massamba Intore basubiranyemo igakundwa cyane.
Marina agiye gutaramira i Dubai nyuma yo gusohora indirimbo indirimbo zirimo ’Ok’ yakoranye na Li John mu gihe Yvan Muziki we aherutse gusohora iyo yise ’Nyash’ yahuriyemo na DJ Pius.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!