Marina yicujije imyitwarire yinjiranye mu muziki, yizeza abakunzi be impinduka

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 28 Kanama 2020 saa 01:44
Yasuwe :
0 0

Izina Marina rimaze kumenyekana by’umwihariko mu bakunzi b’umuziki nyarwanda, uyu muhanzikazi ahamya ko yinjiranye mu muziki imyitwarire idahwitse, akaba yahise yizeza abakunzi be impinduka zikomeye mu buzima bwe bwa muzika.

Ku munsi yizihizaho isabukuru y’imyaka 23 amaze avutse, Marina yahishuye ko amaze igihe yicuza imyitwarire yinjiranye mu muziki, kandi ko agomba kuyihindura kandi bizagaragarira buri wese.

Ibi Marina yabitangaje mu butumwa yageneye abakunzi be kuri uyu wa 28 Kanama, itariki ye y’amavuko n’ubusanzwe.

Yagize ati”Muraho mwese, uyu munsi ni isabukuru yanjye y’amavuko, hari ikintu nifuza kubasangiza. Ntangira umuziki nta kipe nari mfite yashoboraga kumbwira ko kuba umuhanzikazi mwiza atari ukuba ufite impano gusa. Ibi naje kubimenya, nsanga bisaba no kugira imyitwarire myiza ndetse rimwe na rimwe bikagusaba kuba uwo utari we. Kuri ubu narabyumvise kandi ndabizi ko umuziki ari impano yanjye ukaba n’akazi.”

“Namenye ko kumenyekana byemerera buri wese kugucira urubanza byoroshye. Mu magambo make bigusaba kuba umuntu udasanzwe, abantu baba bakwitezeho byinshi bitari kumva imiziki yawe gusa ahubwo nuko usa, uko uvuga n’imyitwarire yawe mu bandi.”

Marina yakomeje avuga ko bigora kuba buri gihe wagerageza kwitwara bitandukanye n’uwo uriwe, Muri iyi nyandiko yashimiye ubujyanama bwe bwagiye bumufasha gukura, bwamufashije kumenya ibyo yakora mu buzima bwa buri munsi bikamwubahisha ndetse bikanubahisha umuziki we, bikaba byanamufasha kuwurambamo.

Nk’umuntu w’icyamamare, Marina yavuze ko yaje kumenya ko uko yitwara bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’abandi mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Yasabye abakunzi be kuzakomeza kumuba hafi muri uru rugendo ruzamugeza imbere heza.

“Nagize imyaka 23 uyu munsi, guhera ubu Marina mwari muzi ni uwa cyera mwitegure Marina mushya. Umukobwa wakuze mu myaka no mu bwenge, nizeye ko mwese tuzafatanya muri uru rugendo rwanjye rushya.”

Arstide Gahunzire umujyanama w’abahanzi bo muri The Mane yabwiye IGIHE ko impinduka Marina agiye kugaragaza zirimo imyambarire ye, imyitwarire ye ubusanzwe ndetse n’uburyo yatangaga ibiganiro mu itangazamakuru.

Ati” Ni ibintu abantu batabona ko biteye ikibazo ariko nibihinduka nziko bazabona itandukaniro rye na Marina wo hambere, ibyo yakoze byari ubwana, siko ari. Abantu bagerageze kumva ko yahindutse kandi bazabibona. Ibikorwa bizivugira.”

Amakuru dufite kandi yizewe ni uko uyu mukobwa yaje guhinduka nyuma y’ibiganiro binyuranye yagiye agirana n’ubuyobozi bwa The Mane, nyuma yo kumwereka ibikwiye n’ibidakwiye.

Marina yavuze ko agiye guhinduka kandi bizagaragarira buri wese
Uyu muhanzikazi yavuze ko agiye kuba mushya ndetse asaba abakunzi be kuzamuba hafi muri uru rugendo rwe rushya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .