00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Marina agiye gutaramira abakunzi be ku munsi wa Eid al-Fitr

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 1 May 2022 saa 06:12
Yasuwe :

Umuhanzikazi Uwase Ingabire Deborah uzwi nka Marina nyuma y’igihe kinini adataramira abakunzi be, agiye kongera kubataramira ku munsi mukuru wa Eid al-Fitr.

Marina agiye gutaramira abakunzi be nyuma y’igihe kinini yari amaze atagaragara ku rubyiniro.

Uyu muhanzikazi yaherukaga mu bitaramo bya Iwacu Muzika byaberaga kuri Televiziyo y’u Rwanda kubera icyorezo cya COVID-19. Icyo gihe byari muri Nzeri umwaka ushize.

Iki gitaramo agiye kugaragaramo intego yacyo ni ukwifatanya n’abakunzi b’uyu muhanzikazi bo muri Islam, ku munsi bazaba basoza igifungo gitagatifu cya Ramadhan.

Marina azafatanya na Ifeza Band hamwe na Dj Niyem na Dj Regy Banks.

Iki gitaramo cya Marina kizabera Gift Restaurant&Bar muri KCT. Aha hasanzwe habera ibitaramo bitandukanye mu minsi isanzwe aho abakunda umuziki wa Karaoke baba bashyizwe igorora. Haherukaga kubera igitaramo cya Social Mula mu minsi yashize. Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari ubuntu.

Marina yari amaze igihe atagaragara mu bitaramo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .