Uyu mucamanza witwa Mónica Ramírez Almadani w’urukiko rw’i Los Angeles, yemeje ko Mariah Carey atigeze yiba iyi ndirimbo abanditsi b’indirimbo babimushinjaga.
Ibi yabitangarije mu nama ntegura rubanza yabaye ku wa 19 Werurwe 2025, yahuzaga abunganizi b’impande zombi, barimo uhagarariye Mariah Carey na Walter Afanasieff bafatanyije kwandika iyi ndirimbo hamwe n’uwunganira abashinja uyu muhanzikazi.
Umucamanza Ramirez yanzuye ko uru rubanza rutagomba kuburanishwa kuko ibimenyetso bishinja Mariah Carey bidafatika, kandi ko byagaragaye ko atigeze yiba iyi ndirimbo.
Mu 2023 nibwo abanditsi b’indirimbo Andy Stone na Troy Powers bajyanye mu nkiko Mariah Carey na Walter Afanasieff usanzwe umwandikira indirimbo.
Babashinjaga ko indirimbo ‘All I Want for Christmas Is You’ ya Mariah Carey basohoye mu 1994 batigeze bayandika, ahubwo ko amagambo bakoresheje bayakuye mu ndirimbo yabo bakoze mu 1989 ndetse bikaba bihuje n’inyito.
Aba banditsi b’indirimbo basabaga ko Mariah Carey yabishyura miliyoni 20$ nk’impozamarira.
Kuri ubu iki kirego cyabo giteshejwe agaciro, mu gihe Mariah Carey yari aherutse gutangaza ko ibyo ashinjwa ari ibinyoma kandi ko yiteguye gukora ibishoboka akabigaragaza.
Iyi ndirimbo ‘All I Want for Christmas Is You’ niyo ya mbere yamamaye cyane mu ndirimbo zose Mariah Carey yakoze, ndetse ni nayo imwinjiriza cyane buri mwaka mu bihe by’iminsi mikuru isoza umwaka.
Ni ndirimbo izwiho kuba imara amezi 11 y’umwaka itumvikana, gusa mu kwezi gusoza umwaka ikongera igakundwa aho usanga iri mu zikunzwe ku mbuga nka Apple Music, Spotify n’izindi.
Izwiho kuba ikoreshwa cyane muri filime zivuga kuri Noheli ndetse Mariah Carey akora ibitaramo ngaruka mwaka yitiriye iyi ndirimbo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!