00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Maranatha Family Choir yinjiye muri Kina Music

Yanditswe na Peacemaker Pundit
Kuya 29 May 2024 saa 04:31
Yasuwe :

Maranatha Family Choir yinjiye mu mikoranire n’inzu itunganya umuziki ya KINA Music, nyuma yo gushyira umukono ku masezerano y’imyaka itatu bagiye kumara bakorana.

Ku mbuga nkoranyambaga za Maranatha Family Choir n’iza Butera Knowless hariho integuza y’indirimbo yitwa Nyigisha imaze imyaka itatu igiye hanze.

Mu kiganiro cyihariye na Selemani Munyazikwiye, umuyobozi wa Maranatha Family Choir yabwiye IGIHE ko bafitanye imikoranire y’imyaka itatu na Kina Music.

Ati”Dufite amasezerano na Kina Music y’imyaka itatu, turi gukorana mu buryo bweruye nureba urasanga hari indirimbo yitwa Tuma umuntu aseka niho twayikoreye, hari n’iya Nel Ngabo yitwa Narahindutse irimo na John B Singleton.”

Selemani Munyazikwiye yasobanuye ko yaba Butera Knowless cyangwa se Clement Ishimwe bose baririmbanye muri Maranatha Choir, korali yo mu ishuri rikuru rya APACE ku buryo guhuza mu mikorere byaboroheye.

Ishuri ryisumbuye rya APACE ryanyuzemo benshi mu bahanzi bahagaze neza muri muzika nyarwanda barimo na Tonzi uherutse kumurika album ya 9 aba umuhanzi wa mbere ubigezeho mu Rwanda.

Selemani Munyazikwiye yasobanuye ko bakunze ubutumwa buri muri Nyigisha. Ati”Ubutumwa buri muri Nyigisha buhuye n’ibyo turirimba, kandi buriya iriya ndirimbo izaba ikoze mu buryo bwa chorale’choir version’.”

Selemani Munyazikwiye yavuze ko Nyigisha izasohoka muri iki cyumweru ikoze mu buryo bw’amajwi n’amashusho kandi ko abakunda umuziki mwiza bakwiriye kwitega indirimbo nziza zivuye muri Kina Music.

Ati”Twakoze impinduka mu mikorere, tugiye gukora mu buryo buhoraho kuko wasangaga tudahozaho. Nibura turateganya ko twajya dushyira hanze indirimbo enye mu mwaka.”

Nyigisha ni indirimbo ya Butera Knowless irimo amagambo agaruka ku mibanire hagati y’abantu no kumenya ko ubumuntu buruta byose.

Reba Nyigisha igiye gusubirwamo

Butera Knowless wa cyera muri korali Maranatha Family
Butera Knowless yongeye kwisanga muri Korali Maranatha Family yamureze akiri umwana
Nyuma yo kwinjira mu mikoranire na Kina Music, Korali Maranatha Family igiye gusubiranamo na Butera Knowless indirimbo 'Nyigisha'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .