Ni igitaramo by’umwihariko cyatanze ibyishimo ku bakunzi b’umuziki wo mu bwoko bwa ‘Classic’ cyanakusanyirijwemo inkunga yo gufasha abana baturuka mu miryango itishoboye.
Ni igitaramo cyitabiriwe n’abakunzi b’umuziki aho mu gutangira, abagize Korali Christus Regnat bahaye ikaze abitabiriye ndetse baranabashimira bityo bahita banzika ibyo kubataramira mu ndirimbo zirimo Gusenga, Shimirwa Mukiza, Ndi Umushumba Mwiza n’izindi.
Uko amasaha yigiraga imbere niko abantu barushagaho kwitabira ari benshi bityo nyuma bahamagara Mani Martin ku rubyiniro baririmbana indirimbo ‘Rwanda rwa Gasabo’.
Iki gitaramo byari byitezwe ko gikusanyirizwamo inkunga yo gufasha abana baturuka mu miryango itishoboye muri gahunda ya ‘Dusangire Lunch.’
Mbarushimana Jean Paul, Umuyobozi w’iyi Korali nyuma y’iki gitaramo yabwiye IGIHE ko igitaramo cyabo cyagenze neza nk’uko babyifuzaga, ahamya ko igisigaye ari ukureba icyo imibare y’ibyavuyemo ivuga ngo bamenye umubare w’abana bazafasha.
Ati “Ugeraranyije n’imigendere y’iki gitaramo, uko twabiteguye cyangwa se uko twabyifuzaga niko byagenze. Indirimbo zari nziza kandi ziririmbye neza. Twafashe igihe kinini gihagije cyo kwita ku majwi, rero navuga ko kigenza neza ku kigero twabyifuzagaho.”
Amafoto: Nzayisingiza Fidele
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!