Mani Martin yakoze indirimbo yishyize mu mwanya w’umusore usezeranya umukunzi we kuzamuba hafi iteka

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 21 Nyakanga 2020 saa 07:38
Yasuwe :
0 0

Mani Martin yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Isezerano’ ivuga ku muntu uha isezerano umukunzi we ryo kumukunda iteka kandi akazirinda kumubabaza bakabaho mu munyenga w’urukundo.

Hari aho aririmba ati “Ngusezeranyije kutazigera nkubabaza wenda ninakosa nkateshuka uzambabarire, sinzageza aho utabona imbabazi ni isezerano. Urukundo rusa no kuririmba indirimbo iryoheye amatwi, hari ubwo nyiririmba nkumva itashira iki gitaramo tukakigumamo[…]”

Yabwiye IGIHE ko yatekereje iyi ndirimbo biturutse ku byo akunze kubona mu bantu mu buzima bwa buri munsi babamo.

Ati “Muri iyi ndirimbo mba musezeranya kutazigera mubabaza, nkaboneraho no kumusaba ko ninshikwa azambabarira. Dukunda gusezeranya abo dukunda ko tutazabababaza, kandi koko nta n’uwakwifuza kubabaza cyangwa kubabazwa n’uwo akunda cyangwa Umukunda.”

Arongera ati “Gusa njye uwo nkunda nanamwisabira nti wenda ninakosa ngateshuka Uzambabarire, mba numva nko gukosa ari kamere tubana nayo twese, niyo mpamvu kubabarira uwo ukunda cyangwa ugukunda mu gihe ateshutse nabyo byaryoshya urukundo rukarushaho kubabera nk’indirimbo iryoheye amatwi.”

Mani Martin yari aherutse gukora izindi ndirimbo zirimo ‘Amahwemo’ yashyize ahagaragara mu ntangiro za 2020, ‘Byose Bizashira’, acapella ya ‘Mazi Magari’ n’izindi.

Mani Martin w’imyaka 31 yavukiye ahitwa Ntura mu Karere ka Rusizi, mu Ntara y’Iburengerazuba. Yabanje kuririmba indirimbo zihimbaza Imana nyuma ajya no mu byo kuririmba izivuga ku buzima busanzwe.

Mani Martin yaririmbiye umukobwa amuha isezerano ryo kuzamukunda ibihe byose
Mani Martin ni umwe mu bahanzi bafite ubuhanga buhambaye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .