Mani Martin yahuje imbaraga n’abaririmbyi bo muri Kiliziya mu ndirimbo imaze imyaka 17

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 23 Mata 2021 saa 01:49
Yasuwe :
0 0

Mani Martin yahuje imbaraga n’itsinda ryihuje ririmo abaririmbyi bakomeye muri Korali zo muri Kiliziya Gatolika ryitwa ‘Catholic All Stars’ basubiramo indirimbo yamamaye mu myaka 17 ishize yitwa ‘Niyeguriye Nyagasani’.

Iyi ndirimbo ubundi yahimbwe na Padri Jean-Pierre Rushigajiki akiri umudiyakoni mu ntangiriro za 2004 ari mu Iseminari y’i Nyakibanda.

Ni indirimbo y’ubutumwa n’umuhamagaro wo kwiyegurira Imana, ugushyingirwa, ubutumwa butandukanye muri kiliziya n’ibindi. Ikoreshwa mu misa cyane mu gice cyo gushimira.

Yaturutse mu kuzirikana uko yiyumvisemo umuhamagaro, uko yitabye ijwi ry’umuhamagaro kandi bisa n’ibitarashobokaga, abihuza n’umuhamagaro muri rusange. Indirimbo yizwe bwa mbere n’abafaratiri mu Nyakibanda, bukeye ikwira muri Paruwasi zo mu Rwanda.

Yanaririmbwe ku munsi Padiri Jean-Pierre Rushigajiki yahabwaga ubupadiri kuri Paruwasi ya Kicukiro ku wa 24 Nyakanga 2004.

Emmy Pro wagize uruhare mu ikorwa ry’iyi ndirimbo, yabwiye IGIHE ko bahisemo kwifashisha Mani Martin n’itsinda ryihurije hamwe ririmo abaririmbyi bakomeye muri Korali zo muri Kiliziya Gatolika ryitwa ‘Catholic All Stars’ kuko babonaga byaba byiza kurushaho.

Yumvikanamo abaririmbyi bo muri Choeur International, Chorale Christus Regnat, Chorale de Kigali, Chorale St Paul Kicukiro, Chorale la Fraternité, Chorale Le Bon Berger, The Bright Five Singers, Chorale Harmonic Voices na Inyange za Mariya.

Ati “Twabahurije hamwe kuko bose ni abanyempano ikindi Mani Martin asanzwe ari umuhanzi ukundwa na benshi mu ndirimbo zijyanye n’iyobokamana.”

Padiri Jean Pierre Rushigajiki wahimbye iyi ndirimbo afite n’izindi ziririmbwa mu kiliziya. Yavukiye i Remera ya Kigali, tariki 19 Nzeri 1973.

Yize mu Iseminari Nto y’i Ndera guhera mu 1988 kugeza mu 1994. Akomereza mu iseminari nkuru ya Nyakibanda mu 1997 kugeza mu 2004.

Yabaye Padiri tariki 24 Nyakanga 2004. Yakoreye ubutumwa muri Paruwasi Rutongo, Ruli, Remera, Nyamata ubu akorera mu rugo rwa Cardinal Kambanda.

Mani Martin yahuje imbaraga n’itsinda ryihurije hamwe ririmo abaririmbyi bakomeye muri Kiliziya Gatolika
Iyi ndirimbo irimo abaririmbyi bakomeye muri Kiliziya Gatolika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .