00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mani Martin yasobanuye ibya ‘Macarena’, indirimbo yasohotse itarimo Kenny Sol bafatanyije kuyandika

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 22 July 2022 saa 07:18
Yasuwe :

Mani Martin yasobanuye ko kuba Kenny Sol atarabashije kubona umwanya uhagije ari byo byatumye batabasha gushyira mu bikorwa igitekerezo cyo gukorana indirimbo bari barafatanyije kwandika.

Ibi Mani Martin yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE ubwo yari abajijwe niba ari amahitamo yabo gufatanya kuyandika ariko ntibayikorane.

Yagize ati “Igitekerezo cyari uko njye na Kenny Sol tugomba gukorana indirimbo, mu gihe twayandikaga, nicyo twatekerezaga ariko ntabwo byakunze kuko atabonye umwanya.”

Icyakora Mani Martin ahamya ko ari gahunda bafitanye kandi yizeye ko mu minsi iri imbere izakunda ndetse ngo atewe ishema n’urwego umuziki wa Kenny Sol ugezeho.

Ati “Ni umwana wakuze mureba, ndamwibuka muri Yemba Voice nari naramaze kubona ko afite impano kandi nari nzi ko mu buryo bumwe cyangwa ubundi, isi izamenya ko afite impano idasanzwe.”

Mani Martin avuga ko yamenye impano ya Kenny Sol ubwo uyu musore yari acyiga mu ishuri rya muzika rya Nyundo na nyuma yo kurangiza amasomo ubwo yaririmbaga mu itsinda rya Yemba Voice. Na nyuma yo gutandukana ngo bakomeje kuvugana.

Iyi ndirimbo nshya ‘Macarena’ ya Mani Martin ni imwe mu zigize Extended Play [EP] y’indirimbo enye aherutse gusohora ari zo Jelasi, Cyanyiriromba na Something.

Mani martin yahishuye ko umwanya muto wa Kenny Sol ariwo watumye batabasha gukorana indirimbo ‘Macarena’ nyamara barayandikanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .