00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mani Martin mu myiteguro ya Album ye ya Gatandatu

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 3 Gicurasi 2021 saa 07:24
Yasuwe :
0 0

Mani Martin uri mu bahanzi b’abahanga mu Rwanda, ari mu myiteguro yo gushyira hanze album ye ya gatandatu yise ‘Nomad’ .

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yavuze ko gutunganya iyi album yabitangiye mu 2020, bikaba bitari bimworoheye kubera ibihe Isi irimo bya Coronavirus.

Ati “Gutunganya iyi album nabitangiye mu 2020 umwaka utari woroshye na gato ku buzima bw’abatuye Isi muri rusange ariko by’umwihariko twe abakora ibikorwa bihuza abateraniye hamwe. Ubwo ndavuga umwaduko w’icyorezo cya Covid-19. Byahise bitangira kugorana cyane mu mishinga myinshi ijyanye na muzika ariko cyane muri iyi gahunda yo gutunganya album ntibyari binyoroheye kuko muzika nkora nyifatanya n’abantu benshi.”

Avuga ko ariko kubera Imana iyi album ubu ari mu miririmo ya nyuma ijyanye nayo ndetse muri uku kwezi igomba kujya hanze nta kabuza.

Mu gusobanura impamvu album ye yayise ‘Nomad’, yavuze ko ayifata nk’igitabo kivuga ku rugendo rw’umuntu uhora abunza akarago atagira aho abarizwa.

Ati “Navuga ko ‘Nomad’ ari nk’igitabo kivuga ku rugendo rw’ubuzima aho umuntu ahora yimuka ahantu hamwe ajya ahandi dushakisha aho ubuzima bumeze neza kurusha ahandi, aho twabona urukundo n’umunezero.”

Arakomeza ati “Ubusanzwe iyo bavuze aba-Nomad hari igihe twumva abo mu Majyepfo cyangwa mu Burengerazuba bwa Afurika n’ahandi hazwi ku isi nko muri Aziya aharangwa ba bantu bagendagenda batagira ubuturo bagacumbika aho amatungo yabo ashobora kubona ubwatsi nabo ubwabo bakabona ifunguro. Gusa njye iyo nitegereje nsanga ikiremwamuntu twese tubayeho mu buzima budatana no kwimuka aho twari turi dushakisha aho ubwatsi butoshye kurusha ahandi.”

Yemeza ko mu ntekerezo ze ko ‘duhora turi aho abandi bahoze bari, kandi turi no mu nzira twerekeza ahandi ngo abandi nabo bazabe bari aho turi none.’

Avuga ko ari nayo mpamvu abantu basabwa kubiba urukundo, ibyishimo n’amahoro aho bari kugira ngo abazaba bahari ejo bazabisarure nk’uko n’abo iyo bagiye ahandi bagenda bifuza gusanga abahabanje barabihabibye ku bwinshi.

Ngo umwihariko w’iyi album nshya ya Mani Martin ni ibihangano biriho, ati “Umwihariko w’iyi album ni umwimerere w’ibihangano byanjye, inkuru inyura muri muzika ituruka ahantu ho muri Afurika hitwa mu Rwanda ikabwirwa abatuye isi muri rusange.”

‘Nomad’ igizwe n’indirimbo esheshatu zirimo eshatu muri zo ziriririmbye mu rurimi rw’Ikinyarwanda, ebyiri zirimo amagambo amwe n’amwe y’Igifaransa n’ay’ Ikinyarwanda n’indi imwe isigaye irimo amagambo y’Icyongereza n’amenshi y’Ikinyarwanda.

Iyi album yafatanyije n’abahanzi batandukanye barimo Soul Bang’s ufite izina rikomeye muri Guinée Conakry wanegukanye igihembo cya Prix découvertes RFI mu 2016 na Bill Ruzima.

Nomad izaba ari umuzingo wa gatandatu wa Mani Martin ikurikira yitwa “Afro” yasohotse mu 2017, ‘Isaha ya 9’ yagize hanze mu 2008, ‘Icyo Dupfana’ yashyize hanze mu 2010, ‘Intero y’amahoro’ yashyize hanze mu 2011 na na ‘My Destiny’ yagiye hanze mu 2012.

Mani Martin aheruka gushyira hanze indirimbo yise ‘Sogea’

Reba zimwe mu ndirimbo z’abahanzi bazafatanya na Mani Martin kuri iyi album

Mani Martin amaze igihe kinini mu muziki kandi azwiho ubuhanga buhambaye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .