Birashoboka ko ijambo ‘passe’ mu rukundo ari rishya mu matwi yawe, abakiri bato ubu baryongeye mu yo bakoresha mu buzima bwa buri munsi.
Ni ijambo rikoreshwa iyo umuntu ashaka kumvikanisha ko mu guhura kw’abantu bakundana hajemo undi hagati wabahuje atuma batangira urugendo rw’urukundo.
Uzaryumva iyo umusore cyangwa inkumi yifuza uwo bakundana ariko agatinya kumugeraho, agashaka uwo azi ko baziranye akaba yabahuza bikoroshya ibiganiro biganisha ku gukundana.
Ibi ni ko byagendekeye Mama Sava, mu myaka ibiri ishize ubwo umusore (yirinze kuvuga) yamubengukaga ariko akabura uko amugeraho agahitamo kumutuma ku nshuti ye.
Ati “Sha uriya musore ni igitangaza, yakundaga kuvuga ko ankunda rimwe abibwira umushuti wanjye dukinana muri sinema, umunsi umwe rero uwo mushuti wanjye yaje kuntumira iwe, ngezeyo nasanzeyo umusore ntari nzi naho burya ni umwe wari warankunze.”
Nyuma yo kumenyana no gutangira kuganira, Mama Sava avuga ko byabasabye nk’amezi atatu kugira ngo binjire mu rukundo bya nyabyo.
Kuri ubu Mama Sava yahishuye ko imyaka igiye kuzura ibiri akundana n’uyu musore wanamwambitse impeta y’icyizere mu rukundo.
Icyakora ngo si impeta y’isezerano ryo kubana yambitswe, ahubwo ngo ni ishimangira icyizere cyabo mu rukundo.
Ati “Ntabwo ari iy’isezerano ryo kubana, oya. Ni impeta y’uko twari twemeranyije gukundana bya nyabyo. Yayinyambitse muri Gashyantare 2022.”
Mama Sava asubiye mu nkuru z’urukundo nyuma y’imyaka hafi itanu atandukanye n’umugabo bari barakoze ubukwe.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!