Uyu mukinnyi wa filime uri mu bafite izina rikomeye muri Sinema y’u Rwanda, yahishuye ko mu 2013 aribwo yibarutse imfura ye yabyaranye n’umusore w’Umunya-Kenya bari barahuriye ku rusengero aho yasengeraga ku Gisozi.
Mama Sava yavuze ko kugira ngo amenye atwite, yabanje kubibwirwa n’umusore wabanaga n’uwamuteye inda.
Ati “Umusore babanaga ni we wa mbere wambwiye ko nshobora ku ntwite, akibimbwira nanjye nabwiye umukunzi wanjye ko mbyiyumvamo musaba ko twajyana kwa muganga. Ntabwo yigeze ampakanira ahubwo yambwiye ko twazajyayo bukeye yabonye n’amafaranga. Uwo munsi ni wo muheruka kuko yahise acika.”
Uretse kuba yaratorotse, Mama Sava yahishuye ko kugeza ubu uyu mugabo atazi umwana we kuko atongeye kugaragara.
Mama Sava wari umaze kubona ko umusore wamuteye inda agiye, yigiriye inama yo gusubira iwabo ababwiza ukuri baramwihanganira, baramwakira.
Icyo gihe yari ageze mu wa gatanu w’amashuri yisumbuye. Yaje guhagarika amasomo kugira ngo abanze abyare, nyuma y’uko umwana atangiye gukura, yatangiye gushaka akazi akabona muri FERWACOTAMO aho yakoraga nk’umucungamutungo.
Ubwo yari muri aka kazi yaje kugahuriramo n’undi musore wamubengutse batangira ibiganiro biganisha ku rukundo.
Bitewe n’uko aka kazi kabagamo abagabo benshi, umukunzi we yaje kugira ikibazo cyo gufuha asaba Mama Sava gusezera.
Icyo gihe yari afite uruhinja. Yabonaga uwo musore ari igisubizo ko cy’ibibazo byose yari afite, biza no kurangira babanye.
Nubwo aterura ngo avuge icyo bapfuye, yahishuye ko nyuma y’igihe gito batandukanye bamaze kubyarana umwana we wa kabiri, yongera gusubira iwabo mu rugo.
Ati “Abana babyara bagashakana n’abandi bagabo batari ba se b’abana, biba bigoye! Njye nari nkeneye umuntu wanyakira akanyakirana n’ibibazo byanjye. Abana b’abakobwa bashaka barabyaye, bajye bumva ko badakwiye gufata umugabo nk’aho babonye aho kujyana ibibazo byabo n’ubukene […] niba uhuye n’ingaruka zo kubyara ukiri muto, tuza ubanze ushake umuti w’ibibazo byawe.”
Nyuma yo gutandukana n’umugabo we, Mama Sava wari umaze kugira abana babiri, yongeye gusubira mu rugo gusubiza ubwenge ku gihe kuko yari yatangiye kugira agahinda gakabije.
Ati “Njye nagiye kwiga kubera agahinda gakabije, naravugaga nti sinajya nirirwa mu rugo n’abana babiri rwose.”
Mama Sava ashimira ababyeyi be bamubereye abadasanzwe, ati “Kugira ababyeyi beza […] nanjye nishyira mu mwanya wabo nkumva biragoye ko umwana yabyara, agashaka yarangiza akagaruka noneho yongeye kubyara.”
Uyu mugore uhamya ko ibikomere yari afite byakize, ko ubu ahanganye no kubaka ubuzima bwe ku buryo yongeye gushaka ataba umutwaro ku wo bagiye kubana.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!