Ibi uyu mugore yabigarutseho mu kiganiro cyihariye aherutse kugirana na IGIHE.
Mama Sava abajijwe icyatumye ahagarikwa muri ADEPR yavuze ko yazize gukina filime.
Ati “Uzi ko bantenze muri ADEPR ya Kumukenke, bampoye ko nagiye muri filime ni ukuri kw’Imana, ese ubu bakwisubiyeho ngasubira gusenga koko […] inama yarateranye babona ko nsigaye nkina filime kandi bo bizeraga ko umuntu aba akina ibintu byo kubeshya bitabaho, barampagarika.”
Mama Sava yavuze ko nta yindi myitwarire yari afite yatuma atengwa cyane ko yanaririmbaga muri korali, avuye mu y’abato agiye mu y’abakuru.
Mama Sava ati “Njye bakimara kumpagarika numvise icyo bampoye nahise nigendera, nta minsi itatu yashize nahise nsuka. Uzarebe Papa Sava za mbere ntabwo nabaga nsutse rwose.”
Uyu mugore ahamya ko abantu badakwiye kwitiranya ibikinwa muri sinema n’ukuri kuko aba ari umukino ariko uba ufite inyigisho ugamije gutanga muri sosiyete.
Abajijwe ingaruka yatewe no guhagarikwa muri ADEPR, Mama Sava yavuze ko iza mbere ari uko bamuteye gutangira kuzenguruka mu nsengero zitandukanye zirimo n’aho aherutse guhanurirwa ibyo yise ibinyoma ubwo bamubwiraga ko azabana na Papa Sava nk’umugabo n’umugore.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!