00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Malaika Uwamahoro yasohoye umuvugo ugaruka ku ifatwa nabi ry’abirabura muri Amerika

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 24 Ukwakira 2021 saa 06:42
Yasuwe :
0 0

Angel [Malaika] Uwamahoro wamamaye cyane mu guhimba imivugo no gukina ikinamico na filime yasohoye umuvugo yise ‘Black Skin’ ugaruka ku buzima bubi abirabura babamo muri Amerika.

Uyu muvugo ufite iminota itanu n’amasegonda 58. Wagaragayemo Abanyarwandakazi barimo Mutesi Aurore Kayibanda wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2012, Malaika Uwamahoro, Jessica Sendama Uwase wahatanye muri Miss Riviera 2010, Dorcas Uwase na Deborah Umutoni.

Malaika Uwamahoro yahimbye umuvugo we abikuye ku mashuri yizemo aho bafataga umunota wo kunamira abazungu babaga bishwe, ariko agategereza igihe bazaha icyo cyubahiro abirabura bicirwaga ku mihanda n’ahandi agaheba.

Yatangaje ko yabangamiwe n’igikorwa nk’iki agahitamo gukora umuvugo ubikomozaho.

Ati “Numvaga ukuntu abazungu bafata abirabura muri Amerika bimbangamiye. Mu buzima bwanjye hano mu ishuri muri Amerika, nta munsi n’umwe bari bavuga ngo reka dufate umunota umwe ducecetse kugira ngo twunamire umwirabura wishwe. Ariko haba ikintu ku bazungu bakabyubahiriza.”

Uyu muvugo urangira umeze nk’indirimbo. Umuziki wumvikanamo wahanzwe na Kristin Mueller wahuriye na Malaika mu Mujyi wa Abu Dhabi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mu 2019.

Uyu muvugo ugamije kwibutsa abirabura guharanira agaciro kabo by’umwihariko Abanyarwanda.

Uwamahoro yamenyekanye bitewe n’imivugo irimo ubuhanga bukomeye yagiye atambutsa mu bikorwa bikomeye birimo n’ibyitabiriwe na Perezida Kagame nka Rwanda Day n’ibindi.

Ni umukinnyi w’ikinamico uri ku rwego rwo hejuru kuko yanabashije kugira uruhare mu mukino witwa Miracle in Rwanda werekaniwe i Broadway muri New York.

Malaika afite n’impano yo gukina filime aho yakinnye mu yitwa Notre Dame du Nil yaturutse ku gitabo cya Mukasonga Scholastique. Anazi kuririmba cyane ko DJ Marnaud yamwifashishije mu ndirimbo yise ‘Reka Turye Show’.

Uyu muhanzikazi yagaragaye muri filime “Umurage” ishingiye ku nkuru mpamo y’umukobwa witwa Mushimiyimana Aline w’imyaka 12 y’amavuko, watewe inda agatereranwa.

Amashusho y’iki gihangano gishya cye yafashwe na Christian Kayiteshonga, barushinze muri Nzeri umwaka ushize. Uyu muvugo watangiye gukinwa muri Kamena 2021.

Ni umuvugo yanditse mu 2015 nk’ibaruwa yageneye umubyeyi we, amubwira ko amaze kurambirwa kuba muri Amerika, kubera ukuntu yabonaga abirabura bahezwa, bakicwa umusubirizo ntibanahabwe ubutabera. Akibaza iherezo ryabyo.

Malaika Uwamahoro yasohoye umuvugo ugaruka ku ifatwa nabi ry’abirabura muri Amerika
Uyu mugore yifashishije bagenzi batandukanye kugira ngo atange ubutumwa
Aurore Kayibanda (ubanza ibumoso) agaragara muri uyu muvugo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .