Malaika Uwamahoro yasezeranye n’umukunzi we kubana akaramata

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 6 Nzeri 2020 saa 04:24
Yasuwe :
0 0

Umunyarwandakazi uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Angel [Malaika] Uwamahoro, wamamaye cyane mu guhimba imivugo no gukina ikinamico na filime, yasezeranye kubana akaramata n’umukunzi we Christian Kayiteshonga.

Ubukwe bwa Uwamahoro na Christian Kayiteshonga usanzwe ari umufotozi bwabaye ku wa Gatandatu tariki 05 Nzeri 2020, bubera mu Mujyi wa Boston muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho aba bombi babarizwa.

Malaika Uwamahoro yashyize hanze amashusho y’imyiteguro yabanjirije ubukwe bwabo. Yerekanye we n’umukunzi we bitoza kubyina indirimbo z’urukundo, inshuti zabo zibakomera amashyi n’ibindi byagaragaje umunezero wa bombi.

Uyu mukobwa yerekanye amashusho y’umugabo we aha ikaze nyina witabiriye ubukwe bwabo.

Ku wa 20 Kanama 2020, muri uyu Mujyi wa Boston muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hari habereye umuhango wo gusezerana imbere y’amategeko hagati y’aba bombi.

Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko, aba bombi mu butumwa basakaje bifashishije imbuga nkoranyambaga bagaragaje akanyamuneza. Nka Christian Kayiteshonga, yaranditse ati “Byose ni umugisha ndetse dukomeje guhamya, gahunda y’Imana. Mwirebere umugore wanjye w’igikundiro.”

Naho mu butumwa burebure Uwamahoro we yanditse, yabanje kugaragaza mu mazina ye yongeyeho iry’umugabo we, Kayiteshonga, arangije ati “Bagore namwe bagabo izina ryanjye rishya ni umuvugo wose.”

Arangije yavuze imyato umugabo we, amugaragaza ko yamwigishije uko bakunda akamwereka urukundo rusendereye. Akirinda kumubabaza ari na kimwe mu byatumye umutima we uhurwa abandi basore bose.

Avuga ko umugabo we ari impano impano Imana yamuhaye agomba kwishimana nayo kugeza ku ndunduro y’ubuzima bwe.

Uwamahoro na Kayiteshonga bari bamaze imyaka myinshi bagaragaza urukundo bafitanye by’umwihariko ku mbuga nkoranyambaga.

Uwamahoro yamenyekanye bitewe n’imivugo irimo ubuhanga bukomeye yagiye atambutsa mu mihango ikomeye, yabaga yitabiriwe n’abanyacyubahiro bakomeye mu Rwanda.

Ni umukinnyi w’ikinamico uri ku rwego rwo hejuru kuko yanabashije kugira uruhare, mu mukino witwa Miracle in Rwanda werekaniwe i Broadway muri New York.

Malaika afite n’impano yo gukina filime aho yakinnye mu yitwa Notre Dame du Nil yaturutse ku gitabo cya Mukasonga Scholastique. Azi no kuririmba cyane ko DJ Marnaud aherutse kumwifashisha mu ndirimbo aherutse gushyira hanze yise ‘Reka Turye Show’.

Kayiteshonga wasezeranye na Uwamahoro nawe ni umusore usanzwe utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, benshi bamuzi nk’umuhanga mu bijyanye no gufata amafoto n’amashusho mu birori n’imihango itandukanye ikomeye.

Aba bombi basanzwe bakundana ndetse banabigaragarizanya ku mbuga nkoranyambaga
Bafashe amafoto y'urwibutso ku bukwe bwabo
Bamaze igihe baryohewe mu rukundo rwabo none bahisemo kurushinga
Bamaze igihe kinini bakundana none bafashe umwanzuro wo kurushinga
Byabarenze bacinya akadiho bishimira intambwe bateye
Inshuti n'abavandimwe bari bishimiye ibi birori
Malaika abyina bya kinyarwanda ku munsi w'ubukwe bwe
Malaika n'umugabo bari bahuje urugwiro barahoberana biratinda
Ubwo Uwamahoro n'umukunzi we basezeranaga imbere y'amategeko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .