Ubuyobozi bwa Indongozi Muzika ireberera inyungu uyu muhanzi, bwashyize hanze itangazo rigaragara ko uyu musaza atazagaragara muri iki gitaramo yari kuzaririmbamo afatanyije n’abandi bahanzi nka Jules Sentore, Karasira Clarisse ndetse na Mani Martin.
Iri tangazo rigira riti “Ubuyobozi bw’Indongozi Muzika burisegura ku bakunzi b’umuziki Nyarwanda muri rusange, by’umwihariko umuziki wa Makanyaga Abdul kuba atazaboneka mu gitaramo cyo kumurika Album y’umuhanzikazi Clarisse Karasira tariki ya 26 Ukuboza 2020, ku mpamvu z’uko Clarisse Karasira yamushyize kuri affiche yamamaza atabyumvikanyeho n’istinda rimuberera inyungu.”
Iri tangazo rikomeza rivuga ko Makanyaga afite ibikorwa ahugiyemo birimo gutegura Album ye nshya n’igitaramo cyo kwizihiza imyaka 50 amaze mu muziki nk’umunyabigwi u Rwanda rufite.
Umuyobozi Mukuru wa Indongozi Muzika, Aime Fulgence Barawigirira, yavuze ko Clarisse Karasira hari ibyo yasabwe kuzuza kugira ngo Makanyaga azaririmbe mu gitaramo cye ariko ntiyabikora.
Uyu muhanzi yahise asimbuzwa Deo Munyakazi na Esther Niyifasha.
Biteganyijwe ko igitaramo cyo kumurika album kizaba tariki 26 Ukuboza 2020 kikabera muri Kigali Serena Hotel.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!