Umuhanzi Magnom uri mu bakunzwe muri Ghana yasohoye indirimbo yakoranye na Social Mula

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 1 Gashyantare 2020 saa 07:40
Yasuwe :
0 0

Magnom umwe mu bahanzi bafite amazina akomeye mu muziki wo muri Ghana, aherutse i Kigali aho yavuye akoranye indirimbo na Social Mula, kuri ubu akaba yanamaze kuyisohora.

Mu Ukuboza 2019 Magnom yitabiriye igitaramo yari yatumiwemo na MTN mu rwego rwo gusoza ubukangurambaga bwa “Izihirwe na MTN”, iki gihe yahuriye mu gitaramo n’abahanzi banyuranye bo mu Rwanda.

Uyu musore wo muri Ghana yanze kuva mu Rwanda uko yahaje ahubwo ataha akoranye indirimbo na Social Mula.

Iyi ndirimbo Magnom yamaze gushyira hanze yitwa “Whine” yasohotse mu buryo bw’amajwi mu gihe bakomeje gutekereza uko amashusho yayo yafatwa.

Social Mula mu kiganiro yagiranye na IGIHE yagize ati ”Igihe Magnom yazaga mu Rwanda twahujwe n’umwe mu bayobozi ba MTN Rwanda, uyu muhanzi yagize ubushake ko twakorana indirimbo ikorwa gutyo.”

Yakomeje avuga ko amashusho yayo batarayafata, icyakora bari gutekereza uko yafatwa. Ati” Turi kubiganiraho hari igihe twajya kuyafatira muri Ghana cyangwa se tugahuza amashusho, byose birashoboka.”

Social Mula yavuze ko iki ari igikorwa cyiza n’abandi batumira abahanzi b’abanyamahanga bakwigana, bagatekereza uburyo hari icyo basiga bakoreye umuziki w’u Rwanda yaba mu buryo nk’ubu cyangwa ubundi.

Aha Social Mula yashimiye Magnom wemeye ko bakorana indirimbo kandi yizera ko izafasha impande zombi zikungukira ku bakunzi ba buri umwe, anashimira umukozi wa MTN Rwanda yirinze kuvuga amazina ye, wabafashije guhura.

Iyi ndirimbo “Whine” ya Magnom na Social Mula yakozwe mu buryo bw’amajwi na Pastor P, umwe mu bahanga u Rwanda rufite mu gukora no ngutunganya indirimbo mu buryo bw’amajwi.

Umva iyi ndirimbo nshya "Whine" ya Magnom na Social Mula

Magnom yahuriye na Social Mula mu gitaramo cya MTN Rwanda cyabaye mu Ukuboza 2019
Social Mula mu gitaramo cya MTN Rwanda cyatumye ahura na Magnom

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .