Mafikizolo na Kidum batumiwe mu gitaramo gikomeye i Kigali

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 13 Gicurasi 2019 saa 08:59
Yasuwe :
0 0

Itsinda rya Mafikizolo rikomeye mu muziki wa Afurika rigiye guhurira na Kidum mu gitaramo kizaba ku mugoroba ubanziriza umunsi wa nyuma w’Inama ya Transform Africa igiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya gatanu.

Iyi nama mpuzamahanga izahuriramo abantu baturutse mu bice bitandukanye izahuza abarenga 4000 barimo abakuru b’ibihugu, abikorera, abahagarariye imiryango mpuzamahanga n’abandi, bigira hamwe uko bakihutisha ubukungu bwa Afurika binyuze mu ikoranabuhanga.

Izatangira kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Gicurasi isozwe ku wa Gatanu tariki 17 Gicurasi 2019. Izajya ibera muri Kigali Convention Centre.

Ku wa Kane tariki 16 Gicurasi, hateguwe igitaramo kizaririmbwamo n’abahanzi b’ibihangange bakomeye muri Afurika barimo itsinda rya Mafikizolo ryo muri Afurika y’Epfo na Kidum Kibido Kibuganizo wo mu Burundi.

Igi gitaramo cyahawe inyito ya ‘Transformational Tunes of Africa’. Kizatangira saa Moya gisozwe saa Tanu z’ijoro.

Itsinda rya Mafikizolo riheruka mu Rwanda muri Nzeri 2018 mu gitaramo cyapfundikiye ibirori by’akataraboneka byo Kwita Izina (Kwita Izina Gala Dinner), cyabereye ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu mu Karere ka Rubavu.

Kidum we yaherukaga mu rwa Gasabo mu gitaramo cya Rwanda Konnect Gala cyabaye ku wa 21 Ukuboza 2018 muri Kigali Conference and Exhibition Village, ahahoze hitwa Camp Kigali. Yagihuriyemo n’abahanzi batandukanye barimo Inganzo Ngari, Seburikoko na Cécile Kayirebwa.

Mafikizolo yaherukaga gutaramira mu Rwanda muri Nzeri 2018 mu gitaramo cyapfundikiye ibirori by'umunsi wo Kwita Izina
Nhlanhla Nciza w'imyaka 41 uririmba mu itsinda Mafikizolo yashimishije benshi mu ijwi ryiza mu gitaramo aherukamo mu Rwanda
Theo Kgosinkwe ubarizwa muri Mafikizolo ari mu baririmbyi b'abahanga muri Afurika
Umuhanzi Kidum azataramira mu Rwanda mu gitaramo cya Transform Africa 2019
Kidum yaherukaga mu Rwanda mu gitaramo cya Rwanda Konnect Gala cyabaye umwaka ushize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza