Madedeli na Rugamba Faustin basezeraniye mu Murenge wa Munyiginya mu Karere ka Rwamagana ku wa Mbere tariki 24 Werurwe 2025.
Icyakora ubwo aya makuru yasohokaga, Madedeli yabanje kuyahakana, ahamya ko ari ibihuha ndetse yabwiye umunyamakuru wa IGIHE wari wanditse iyi nkuru ko ifoto yasohotse ari iyo mu mukino wa filime bitegura gusohora.
Kuri ubu Madedeli asa n’uwavuye ku izima kuko yasangije abamukurikira amafoto ari kumwe n’uyu musore basezeranye.
Ni amafoto yakurikije amagambo avuga ko “Zimwe mu nkuru ntibiba ari ngombwa kuzivuga, kuko tuba twarigeze kuzibamo.”
Madedeli yaherukaga kuvugwa mu nkuru z’urukundo n’uyu musore umwaka ushize ubwo yishimiraga imodoka yari yamwoherereje.
Rugamba Faustin yahoze aconga ruhago mu Rwanda, aho yanyuze mu makipe nka Zebra FC, Musanze FC ndetse na APR FC mbere y’uko yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho atuye uyu munsi.
Madedeli asezeranye n’uyu musore nyuma yo gutandukana na Ngiruwonsenga Innocent bari barasezeranye imbere y’amategeko mu 2017 ndetse banafitanye umwana w’umukobwa.
Dusenge Clenia wamamaye nka Madedeli, asanzwe azwi muri sinema y’u Rwanda aho yanyuze muri filime nka Papa Sava n’izindi.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!