00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Madedeli yashyize yemera iby’urukundo rwe n’umusore baherutse kurushinga

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 20 April 2025 saa 08:35
Yasuwe :

Umukinnyi wa filime, Dusenge Clenia wamamaye nka ‘Madedeli’ muri filime Papa Sava, wari umaze iminsi ahakanye amakuru yo gusezerana imbere y’amategeko, yashyize ava ku izima ashyira hanze amafoto amugaragaza ari kumwe na Rugamba Faustin, bitegura kurushinga.

Madedeli na Rugamba Faustin basezeraniye mu Murenge wa Munyiginya mu Karere ka Rwamagana ku wa Mbere tariki 24 Werurwe 2025.

Icyakora ubwo aya makuru yasohokaga, Madedeli yabanje kuyahakana, ahamya ko ari ibihuha ndetse yabwiye umunyamakuru wa IGIHE wari wanditse iyi nkuru ko ifoto yasohotse ari iyo mu mukino wa filime bitegura gusohora.

Kuri ubu Madedeli asa n’uwavuye ku izima kuko yasangije abamukurikira amafoto ari kumwe n’uyu musore basezeranye.

Ni amafoto yakurikije amagambo avuga ko “Zimwe mu nkuru ntibiba ari ngombwa kuzivuga, kuko tuba twarigeze kuzibamo.”

Madedeli yaherukaga kuvugwa mu nkuru z’urukundo n’uyu musore umwaka ushize ubwo yishimiraga imodoka yari yamwoherereje.

Rugamba Faustin yahoze aconga ruhago mu Rwanda, aho yanyuze mu makipe nka Zebra FC, Musanze FC ndetse na APR FC mbere y’uko yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho atuye uyu munsi.

Madedeli asezeranye n’uyu musore nyuma yo gutandukana na Ngiruwonsenga Innocent bari barasezeranye imbere y’amategeko mu 2017 ndetse banafitanye umwana w’umukobwa.

Dusenge Clenia wamamaye nka Madedeli, asanzwe azwi muri sinema y’u Rwanda aho yanyuze muri filime nka Papa Sava n’izindi.

Madedeli yari yabanje guhakana iby'iyi foto, avuga ko byari filime
Amakuru ahari ni uko Madedeli n'uyu musore bakomeje imyiteguro y'ubukwe bwabo
Madedeli yagaragaje umusore baherutse gusezerana imbere y'amategeko
Madedeli n'umusore bitegura kurushinga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .