Madebeats yiyemeje gufasha mukuru we w’umupasiteri kwinjira neza mu muziki

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 25 Mata 2020 saa 04:57
Yasuwe :
0 0

Producer Madebeats nk’umusore ufite izina rikomeye mu Rwanda, yiyemeje gutera ingabo mu bitugu mukuru we usanzwe ari umupasiteri akinjira neza mu muziki by’umwihariko uwo kuramya no guhimbaza Imana.

Muri 2019 nibwo Pastor Manzi Arsene akaba mukuru wa Madebeats asa n’uwinjiye mu muziki byeruye ahita anasohora indirimbo yise “For you”, iyi nubwo itamenyekanye cyane ariko ngo hari byinshi yamusigiye nk’isomo rya muzika ryatumye we na murumuna we biyemeza gufatanya noneho agakora umuziki abishyizeho umutima.

Kuri ubu Pastor Manzi uri gufashwa na Madebeats mu bijyanye na muzika yasohoye indirimbo nshya yise “Ku birenge”.

Madebeats avuga kuri gahunda yo gufasha mukuru we yagize ati ”Mu Kinyarwanda bavuga ko ujya gutera uburezi abwibanza, rero sinakomeza gukorera abandi bahanzi ndeba umuvandimwe ufite impano ngo simufashe, kugeza ubu turi gufatanya navuga ko ari we ndi kwitaho nubwo bidakuyeho ko n’abandi bahanzi mbafasha.”

Manzi Arsene ni umwe mu bana umunani bavukana na Madebeats. Yavutse ari uwa Gatandatu mu gihe Madebeats ari uwa karindwi.

Uyu ukurikirana neza na Madebeats yakuze akunda ibijyanye no kubwiriza no kwigisha ijambo ry’Imana, byaje no kumuhira ajya kubyiga muri Kenya no muri Sierra Leone aho yigiye ibijyanye na Tewolojiya.

Hejuru y’ibyo Pastor Manzi ni n’umuhanzi mu muziki wa Gospel aho amaze gushyira hanze indirimbo zinyuranye. Indirimbo nshya yashyize hanze yatunganyijwe na murumuna we Madebeats.

Pastor Manzi yatangiriye ibyo kuririmba mu rusengero rwa “Restoration Church”, aha akaba yaranahabaye Worship Leader igihe kinini mbere yo kujya muri "Kenya" na "Sierra Leone" aho yize amasomo ye.

Uyu mukozi w’Imana yiyemeje kujya akora umuziki anawuvanga no kubwiriza ijambo ry’Imana, ibintu we asanga bitazabangamirana cyane ko byose bijyanye no kwigisha abantu.

Iyi ndirimbo nshya ya Pastor Manzi yakozwe na Madebeats murumuna we Madebeats bahuje kuba ari bo babiri iwabo bahisemo inzira ya muzika.

Reba indirimbo nshya ya Pastor Manzi

Madebeats yiyemeje gufasha mukuru we w’umupasiteri kwinjira neza mu muziki
Pasiteri Manzi agiye gufashwa na murumuna we kwinjira mu muziki

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .