00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Machine Gun Kelly na Megan Fox batandukanye benda kubyarana

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 11 December 2024 saa 06:44
Yasuwe :

Umuririmbyi w’Umunyamerika, Machine Gun Kelly n’umukunzi we, Megan Fox uzwi muri Sinema i Hollywood bamaze gutandukana mu gihe biteguraga kwibaruka umwana wabo w’imfura.

Aba bombi batandukanye nyuma y’igihe gito batangaje ko bitegura kwibaruka. Bari bamaranye imyaka irenga ine.

TMZ yatangaje ko aba bombi batandukanye nyuma y’aho Megan Fox, atahuye ubutumwa butandukanye Machine Gun Kelly yagiye yandikirana n’abandi bagore.

Muri Mutarama 2022 nibwo Megan Fox yari yatangaje ko yambitswe impeta na Machine Gun Kelly, gusa 2023 nyuma y’ibihembo bya Grammy Awards aba bombi baza gushwana biturutse kuri Machine Gun Kelly, ndetse bituma Megan Fox arekera kuvugana nawe.

Muri Werurwe 2023 Megan Fox yagaragaye muri ‘ Vanity Fair Oscars after party’ ari wenyine ndetse nta n’impeta y’urukundo yari yarambitswe icyo gihe yari yambaye. Muri Gicurasi 2023 bongeye kugaragaza ko baba bunze ubumwe.

Mu Ugushyingo 2023, Fox yagaragaje ko yahuye n’ibyago byo gukuramo inda, ndetse Kelly aza no kubiririmbaho.

Fox na Kelly bahuye muri Werurwe 2020 hafatwa amashusho ya Filime ‘Midnight in the Switchgrass’ bombi bahuriyemo. Muri Nyakanga uwo mwaka ni bwo batangiye kugaragaza ko bakundana.

Megan Fox afite imyaka 38 akaba afite abahungu batatu barimo uwitwa Bodhi Ransom Green, Noah Shannon Green na Journey River Green. Bose yababyaranye na Brian Austin Green barushinze mu 2010 bagatandukana mu buryo bwemewe n’amategeko mu 2021.

Ni mu gihe Machine Gun Kelly w’imyaka 34, we afite umwana umwe w’umukobwa witwa Casie Colson Baker, yabyaranye na Emma Cannon bahoze bakundana.

Machine Gun Kelly na Megan Fox batandukanye
Machine Gun Kelly na Megan Fox batandukanye mu gihe uyu mugore yenda kwibaruka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .