Ni igitaramo gisanzwe Kibera ahitwa ‘Lugogo Cricket Oval’ ahaba hakoraniye abarenga ibihumbi 20 by’abakunzi b’umuziki baba bacyitabiriye.
Kuri iyi nshuro iki gitaramo giteganyijwe ku wa 30 Mata 2023; byitezwe ko Mike Kayihura azaba afatanya n’abarimo Tracy Melon, Akeine, Joshua Baraka, Azawi, Bensoul n’abandi benshi.
Lynda Ddane ni izina ritazwi na benshi mu Rwanda ariko ribitse ku mitima y’abakurikirana imyidagaduro yo muri Uganda cyane ko ari umwe mu banyamakuru bagezweho muri iki gihe.
Uretse akazi k’itangazamakuru akorera kuri NTV, televiziyo ikunzwe cyane muri Uganda na KFM nka radiyo ikundirwa gucuranga imiziki muri iki gihugu, Lynda Ddane yamenyekanye na none nk’umuhanga mu kuyobora ibirori.
Nyuma y’iyi mirimo yamugize ikimenyabose mu bakurikira imyidagaduro i Kampala, Lynda Ddane amaze kubaka izina mu kuvanga imiziki ari nabyo yatumiwemo muri ‘Blankets&Wine’.
Muri Kanama 2022 Lynda Ddane yari yatumiwe i Kigali mu birori bitaramo by’Iserukiramuco ‘ATHF’.
Uyu mukobwa ukundirwa ijwi rye ryiza n’ikimero cye ubusanzwe yitwa Uwamahoro Lynda Ddane, akaba Umunya-Uganda ariko uvuka ku babyeyi b’Abanyarwanda.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE ubwo yari ageze i Kigali mu 2022, Lynda Ddane yavuze ko iteka iyo ari i Kigali, aba yiyumva nk’uri mu rugo kuko ari igihugu cyamubyariye ababyeyi.
Ati “U Rwanda ni igihugu nkunda, iyo mpageze mba numva ndi iwacu, aha niho ababyeyi bavukiye. Benshi ntabwo bazi ko nkomoka ku babyeyi b’Abanyarwanda.”
Umwuga w’itangazamakuru Lynda Ddane yawutangiye mu 2018 kuri Urban TV yo muri Uganda aho yakoze amezi make mu kiganiro Campus 101.
Nyuma y’amezi abiri gusa UBC TV yaje kumubengukwa atangira kujya akorayo ikiganiro nka Jam 101 yari ahuriyemo na Calvin da Entertainer.
Muri Gicurasi 2019 ni bwo Lynda Ddane yaje kurambagizwa ndetse anegukanwa na NTV aho yatangiye akora ikiganiro NTV The Beat baza no kumwongereraho icyitwa NTV Dance Party.
Ibi biganiro by’umuziki biri mu bikunzwe kuri NTV byatumye uyu mukobwa aba ikimenyabose mu bakunzi b’umuziki muri Uganda.
Lynda Ddane afite umwihariko wo gufatanya gukorera Televiziyo na radiyo zikomeye muri Uganda.
Kuva mu 2019 Lynda Ddane yatangiye gukora ikiganiro ‘Breakfast in the city’ kuri City Radio yo muri Uganda, aha akaba yarahavuye mu 2021 ubwo yari yerekeje kuri KFM anakorera kugeza magingo aya.
Ubwo Lynda Ddane yari amaze kwamamara, yahise atangira umwuga wo kuyobora ibitaramo, kuri ubu ni umwe mu bakunze kwiyambazwa ngo ayobore ibitaramo bikomeye.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!