Luwano Aziz ni imfura mu muryango w’abana 11 barimo na Uncle Austin. Uyu mugabo usanzwe ari umushabitsi akaba umunyamafaranga uzwi muri aka gace ni umwe mu bavuga rikijyana muri Kamuli.
Kamuli ni akarere kari mu burasirazuba bwa Uganda.
Aziz Luwano wo mu ishyaka riri ku butegetsi muri Uganda ‘NRM’, yatsinze ku bwiganze bw’amajwi y’abaturage batoye mu gace ka Kamuli.
Uncle Austin ni umunyamakuru w’imyidagaduro akaba n’umuhanzi uri mu bakomeye mu njyana ya Afrobeat mu muziki w’u Rwanda.
Uyu muhanzi aherutse gusohora indirimbo ‘So Fresh’ iri mu ze zigezweho, Uncle Austin yakoze indirimbo nyinshi zamenyekanye mu muziki w’u Rwanda.
Indrimbo ’So Fresh’, Uncle Austin aherutse gusohora

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!