Ni igitaramo cyatangiye ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice, cyitabirwa n’ababashije gusaba uburenganzira bifashishije ikoranabuhanga.
Ni umugoroba waranzwe n’umuziki w’abahanzi basusurukije abitabiriye iki gitaramo barimo; Inki umusore w’Umunyarwanda utuye mu Bubiligi wari mu batumiwe muri ibi birori.
Hari kandi abandi bahanzi barimo; Ruti Joel, Yvan Buravan, Alyn Sano, Mani Martin na Intore Massamba wanahagurukije Louise Mushikiwabo babyinana umuziki gakondo.
Uretse aba bahanzi b’umuziki, ni igitaramo cyari kiyobowe n’umunyarwenya Ntarindwa Diogène ariko kinataramamo Michael Sengazi.
Wari umugoroba w’ubusabane, gusangira no kungurana ibitekerezo. Mushikiwabo wabo yavuze ko igitekerezo cy’umugoroba nk’uyu bakigize mu rwego rwo guhuza abantu bakoresha ururimi rw’Igifaransa mu bihugu bitandukanye.
Mushikiwabo wari n’umushyitsi mukuru, yavuze ko yishimiye kuba ari mu Rwanda mu rugendo rwe rwa mbere rw’akazi kuva yatorerwa inshingano zo kuyobora OIF.
Ati “Ngira ngo murumva amarangamutima yanjye uyu munsi, kuba ndi mu Rwanda Igihugu cyanjye cy’amavuko, mu rugendo rw’akazi rwa mbere mpagiriye kuva natorerwa inshingano zo kuyobora OIF. Mu byanzanye rero harimo kurebera hamwe akamaro ko gukorana neza hagati y’umuryango mpagarariye n’Igihugu cyiza cy’u Rwanda.”
Yakomeje avuga ko anyuzwe no kuba yabashije kwitabira uyu mugoroba w’ubusabane ku bakoresha ururimi rw’Igifaransa, ashimira cyane abahanzi bemeye kuza kubasusurutsa.




































Amafoto: Shumbusho Djasiri
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!