00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Louis Vuitton igiye gufungura hoteli mu cyicaro gikuru cyayo i Paris

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 16 Ugushyingo 2022 saa 07:03
Yasuwe :

Umuyobozi Mukuru w’Inzu mpuzamahanga y’ imideli y’Abafaransa Louis Vuitton, Michael Burke, yatangaje ko igiye gufungura hoteli y’akataraboneka mu cyicaro cyayo gikuru giherereye i Paris mu Bufaransa.

Uyu mugabo yavuze ko izi zari inzozi ze kuva kera zo kwagura aho bakorera hakabamo na hoteli ndetse n’iduka rya mbere rinini ry’iyi nzu ku Isi hose, akaba ari muri gahunda yo guha abakiliya bayo serivisi zihariye.

Michael Burke yavuze ko iyi hoteli izaba ari muri zimwe zifite ikirere (view) cyiza ku Isi kuko uyirimo azajya abasha kureba umunara wa Eiffel kugeza kuri Notre-Dame de Paris ndetse no ku rusengero rwa Saint-Germain l’Auxerrios.

Louis Vuitton nta makuru arambuye iratangaza kuri iyi hoteli yemeza ko izaba ari imwe mu zifite ubwiza buhambaye ku Isi. Batangaje ko imirimo igiye gutangira mu minsi ya vuba.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .