Lizzo na Ariana Grande bari mu byiciro byinshi muri ‘Grammy Awards 2020’, Burna Boy yashyizwemo ku nshuro ya mbere

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 21 Ugushyingo 2019 saa 10:08
Yasuwe :
0 0

Umunya-Nogeria, Damini Ogulu uzwi cyane mu muziki nka Burna Boy uri mu bahanzi bagezweho muri Afurika muri iki gihe, wanataramiye mu Rwanda mu mpera za Werurwe 2019 yashyizwe mu bahanzi bari guhatanira ibihembo bya Grammy Awards ku nshuro ye ya mbere.

Uyu muhanzi wahiriwe n’umwaka wa 2019 yashyizwe mu bahatanira Grammy Awards 2020 abikesheje album aherutse gushyira hanze yise ‘African Giant’ yakunzwe mu buryo bukomeye.

Urutonde rw’abahanzi bahatanira ibi bihembo batangajwe kuri uyu wa Gatatu, aho umuraperikazi w’Umunyamerika Melissa Viviane Jefferson uzwi nka Lizzo ariwe washyizwe mu byiciro byinshi aho ari guhatana mu bigera ku munani.

Album ya Ariana Grande yise ‘Thank u, next’ nayo iri mu guhatana mu byiciro bitanu.

Burna Boy nawe ari mu bahanzi bari guhatanira ibi bihembo aho album ye ‘African Giant’ yashyizwe mu cyiciro cya ‘Best World Music Album’ aho ihatanye n’izindi zirimo Gece ya Altin Gün; What heat ya Bokanté & Metropole Orkest; Conducted ya Jules Buckley; Famn D’Ayiti Nathalie ya Joachim With Spektral Quartet na Celia ya Angélique Kpasseloko Hinto Hounsinou Kandjo Manta Zogbin Kidjo [Angélique Kidjo] wo muri Benin.

Abandi bakomoka muri Afurika bari guhatanira ibi bihembo harimo nk’umunyarwenya wo muri Afurika y’Epfo, Travis Noah aho ahatana muri Best Comedy Album.
Naho, Wizkid, Shatta Wale n’abandi bahanzi bagaragaye muri ibi bihembo kubera album nshya ya Beyoncé yise ‘Lion King: The Gift’ naho Mr Eazi nawe agaragamo kubera indirimbo yakoranye na Bad Bunny na J Balvin bise ‘Oasis’ iri kuri album yitiriwe iri guhatana mu cyiciro cya Best Latin Rock, Urban cyangwa se Alternative Album.

Burna Boy yari aherutse kwegukana igihembo cy’umuhanzi mwiza muri Europe Music Awards 2019.

Ibihembo bya Grammy Awards ari guhatanira bizaba biri gutangwa ku nshuro ya 62 kuko byatanzwe bwa mbere mu 1958, icyo gihe byitwaga Gramophone Awards.

Bizatangwa ku wa 27 Mutarama 2020, ahitwa Staples Center mu Mujyi wa Los Angeles. Bizayoborwa n’umuhanzikazi Alicia Keys.

Ibi bihembo bitangirwa buri mwaka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hahembwa abahanzi babaye indashyikirwa mu byiciro bitandukanye.

Reba urutonde rwose rw’abahanzi bari guhatanira Grammy Awards 2020

On the low, imwe mu ndirimbo za Burna Boy zikunzwe

Burna Boy uri mu bahanzi bakomeye muri iki gihe ari mu bari guhatanira ibihembo bya Grammy Awards
Ariana Grande ari guhatana mu byiciro bitanu muri Grammy Awards
Umuraperikazo Lizzo ni we uri guhatana mu byiciro byinshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .