Liza Kamikazi yashyizeho igihembo ku bazabyina neza indirimbo ye “Yesu wanjye”

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 22 Kanama 2020 saa 03:31
Yasuwe :
0 0

Liza Kamikazi uherutse kwinjira mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yakoze ibitamenyerewe muri uyu muziki, aho yatangije irushanwa rizahemba umuntu ku giti cye cyangwa itsinda ry’abantu bazabyina neza indirimbo ye nshya “Yesu wanjye”.

Ni irushanwa Liza Kamikazi yatangije kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Kanama 2020 rikazarangira tariki 1 Nzeri 2020.

Uzatsinda iri rushanwa azahembwa ibihumbi mirongo itanu by’amafaranga y’u Rwanda.

Liza Kamikazi abajijwe impamvu yashyizeho iki gihembo, yagize ati”Nagira ngo abantu bisanzure, ntibumve ko Gospel ari umuziki utabyinwa. Abantu bashobora kuwubyina kandi ukaryohera ijisho.”

Uyu muhanzikazi yavuze ko n’ababyinnyi basanzwe babyina indirimbo bita iz’Isi bemerewe kwinjira muri iri rushanwa.

Ni irushanwa risaba itsinda ry’ababyinnyi cyangwa ababyinnyi ku giti cyabo gufata amashusho babyina indirimbo “Yesu wanjye” ya Liza Kamikazi bakayoherereza uyu muhanzi binyuze mu butumwa bwa Instagram.

Liza Kamikazi azashyira ku rukuta rwe rwa Instagram amashusho azagenda yohererezwa. Izaba yarebwe cyane niyo izahembwa nk’iya mbere.
Iyi ndirimbo igaruka cyane ku kurata ubutwari bwa Yesu Kristo ndetse n’ishyaka ryo kumwamamaza.

Yavuze ko ibyo aririmba muri iyo ndirimbo byose ari ibyamubayeho. Ati “Ibintu byose ndirimbamo ni ukuri rwose byambayeho kandi n’uwo bitarabaho ndabimwifurije; guhamagarwa, gutabarwa no gucungurwa.”

Mu mashusho y’iyi ndirimbo Liza Kamikazi yifashishije abantu basanzwe bafite amazina mu myidagaduro yo mu Rwanda nka Aline Gahongayire, Clarisse Karasira, Miss Uwase Hirwa Honorine, Ngarambe François-Xavier n’abandi banyuranye.

Mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo yakozwe na Madebeats mu gihe amashusho yayo yo yakozwe na Kwizera Fefe Faith.

Liza Kamikazi agiye guhemba abazabyina neza indirimbo ye “Yesu wanjye”

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .