Liza Kamikazi n’umuryango we basohoye indirimbo ya Noheli ‘Joy to the World’

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 26 Ukuboza 2020 saa 07:20
Yasuwe :
0 0

Mu ijoro ribanziriza Noheli y’uyu mwaka Liza Kamikazi n’umuryango we bakoranye inidirimbo bise ‘Joy to the World’ ivuga ku byishimo bya Noheli.

Tariki 25 Ukuboza buri mwaka Isi yose yizihiza umunsi mukuru Yesu/ Yezu yavukiyeho (ku bamwemera).

Uba ari umunsi udasanzwe, buri wese awizihiza bitandukanye n’abandi icyakora bose bagahuriza ku kurushaho kwiyegereza Imana.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Liza Kamikazi yasangije abamukurikira indirimbo nshya yise ‘Joy to the World’. Yavuze ko ari igitekerezo bagize ku munota wa nyuma habura amasaha make ngo Noheli ibe.

Iyi ndirimbo yumvikanamo amajwi y’abana bose b’uyu muryango ndetse n’iry’umugabo wa Liza Kamikazi.

Liza Kamikazi yabwiye IGIHE ko bakoze iyi ndirimbo bifuza gusakaza umunezero mu batuye Isi mu gihe hizihizwa ivuka ry’Umwami n’umucunguzi w’amahanga.

Yakomeje agira ati” Nubwo 2020 wabaye umwaka ugoye, ntibitubuze kwizihiza ivuka ry’umwana w’Imana Yesu Kristo.”

Uyu muhanzikazi yibukije abakunzi be ko Noheli atari umunsi wo kurya no kunywa no guhana impano, ahubwo ari umwanya wo kuzirikana urukundo rw ’Imana Isumba byose yemeye gutanga umwana wayo.

Umuhire Solange uzwi ku mazina ya Liza Kamikazi, ni umuhanzikazi wamenyekanye cyane mu myaka ya 2010. Akunze kumvikana mu itangazamakuru avuga ko umuziki ufite igice kinini ku buzima bwe, cyane ko ari wo watumye ahura n’umugabo we.

Liza Kamikazi amaze imyaka icyenda arushinze na David Wald, umuryango ufite abana batatu bose bakaba baririmbye muri iyi ndirimbo nshya.

Liza Kamikazi n'abana be batatu yaririmbishije mu ndirimbo yahuriyemo n'umuryango we
Liza Kamikazi avuga ko kuba afite umugabo w'umunyamuziki ari ikintu gikomeye kimufasha mu kuririmbira Imana
Liza yamamaye cyane mu muziki w'indirimbo zisanzwe nyuma aza gufata umurongo uhamye wo kuririmbira Imana
Liza Kamikazi n'umuryango we bakoranye indirimbo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .