00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sauti Sol yatanze ibyishimo bisendereye mu gitaramo cyaherekeje #RBLAllStarGame2022 (Amafoto na Video)

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu, Mukahirwa Diane
Kuya 24 Nzeri 2022 saa 09:26
Yasuwe :

Abanyakigali bakunda Basketball n’abihebeye umuziki bagiriye ibihe byiza mu gitaramo cyaherekeje umukino w’intoranywa muri Shampiyona ya Basketball mu Rwanda [RBL All Star Game 2022] cyabereye muri BK Arena.

Ni ibirori byateguwe n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA), ahari hatoranyijwe amakipe abiri arimo iya Mpoyo Axel usanzwe ukinira REG BBC yatsinze iya Hagumintwali Steven wa Patriots BBC ku manota 126 kuri 116.

Iki gitaramo giherekeza uyu mukino cyabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru tariki 25 Nzeri 2022, cyaririmbyemo n’itsinda rya Sauti Sol ryo muri Kenya, Umuraperi Ish Kevin n’Umuhanzi Christopher.

Ni igitaramo cyatangiye abitabiriye bari benshi babyina kirinda kirangira bakiri hejuru cyane ko abahanzi baririmbyemo bose beretswe urukundo ku kigero cyo hejuru.

Sauti Sol yari umutumirwa mukuru muri iki gitaramo cyasoje ibirori by’umunsi wasorejweho umukino wa ‘Rwanda Basketball League All Star Game 2022’, yongeye kwerekwa urukundo ruhambaye.

Aba bahanzi baririmbye indirimbo zabo zitandukanye zirimo izo bamenyekaniyemo mu myaka yo hambere n’inshya ziri kuri album bamaze igihe batunganya. Mu minota isaga 90 bamaze ku rubyiniro, bishimiwe cyane binyuze mu muziki uryoheye amatwi basangije abakunzi babo i Kigali.

UKO IGITARAMO CYAGENZE:

01:03: Umurishyo wa nyuma wakomwe!

Nyuma y’iminota 93, iri tsinda ryamaze ku rubyiniro, abagize Sauti Sol basezeye Abanyakigali babashimira urukundo baberetse.

Mbere yo gusoza basabye abitabiriye iki gitaramo kubafasha bagafata ifoto y’urwibutso babibutsa ko iyo foto bayiherukaga mu 2016 , ubwo bakoreraga igitaramo muri Nzeri 2016.

Ubwo bari bamaze gufata iyi foto bahise baririmba indirimbo ya nyuma bise ‘Suzanna’, abitabiriye iki gitaramo bafatanya na bo kuyiririmba no kubyina ndetse bamwe batashye ubona bagifite agatege ko kuwuceka. Hari n’abagiye bikandagira ubona badashaka gutaha.

Sauti Sol yatanze ibyishimo bisendereye mu gitaramo cyaherekeje #RBLAllStarGame2022
Sauti Sol yeretswe urukundo mu gitaramo yakoreye muri Kigali
Ntibifashe, birekuye barabyina karahava

00:55: "Suzanna" yanyeganyeje inkuta za BK Arena!

Byasabye kugera saa Saba z’Ijoro zibura iminota itanu kugira ngo Sauti Sol iririmbe indirimbo yise ‘Suzanna’.

Ni indirimbo isa n’iyari itegerejwe na benshi ku buryo n’abari batangiye kwisuganya bashaka gutaha bahise bagaruka ku rubyiniro, ubundi babyina Suzanna.

Iyi ndirimbo yagiye hanze mu 2020, iri mu zakunzwe cyane ku buryo n’i Kigali bayifite ku mutima.

Ubwo bari bageze kuri iyi ndirimbo ‘Suzanna’ abantu bose bafatanyije na Sauti Sol kuyiririmba ari nako bayibyina bivuye inyuma.

  Sauti Sol yambitswe na Moshions

Inzu y’Imideli ya Moshions yashinzwe n’Umunyarwanda Turahirwa Moses ni yo yambitse abahanzi bo muri Kenya bakunze gutangaza ko bakunda cyane u Rwanda by’umwihariko Umukuru warwo, Paul Kagame.

Imyambaro baserukanye ku rubyiniro muri iki gitaramo cya RBL All Star Game 2022, ni iyakorewe muri Moshions.

Iyo bari bambaye iri mu bwoko bwa ‘Imandwa’ na ‘Imandwa Zose’, iyi nzu iheruka gushyira hanze.

Ku bijyanye n’ibiciro by’iyi myambaro, bigiye bitandukanye kuko hari nk’ishati [Imandwa Zose] igura ibihumbi 180 Frw [ni yo Baraza yambaye] hakaba n’izigura ibihumbi 365 Frw.

Bien-Aimé Baraza yafashe gitari ubwo bari bageze ku ndirimbo "Nerea"
Baserutse mu myambaro yakozwe na Moshions
Sauti Sol yamaze isaha n'igice ku rubyiniro

  Baririmbye Perezida Kagame, benshi bakorwa ku mutima

Aba bahanzi binyuze mu ndirimbo yabo bise ‘Nerea’ baririmbamo inkuru yumvikanisha umusore uba abwira umukobwa cyangwa umugore yateye inda akaba ashaka kuyikuramo, umusore akamusaba amwinginga amubuza gukuramo inda.

Muri iyi ndirimbo, Sauti Sol yifashisha amazina y’abantu bazwi muri Afurika barimo Kenyatta wahoze ari Perezida w’igihugu cyabo cya Kenya, Kaguta Museveni wa Uganda, Perezida Kagame n’abandi.

Iyi ndirimbo yasohotse muri Mata 2015, bayihuriyemo na Amos & Josh. Ni imwe mu ziri kuri Album yabo bise ‘Live and Die in Africa’.

Muri BK Arena ubwo iyi ndirimbo yari igezweho, nk’uko byagiye bigenda ku zindi ndirimbo, abitabiriye iki gitaramo bayakiranye ubwuzu bwinshi bagaragaza ko banyuzwe no kumva izina rya Kagame by’umwihariko mu nyubako yagize uruhare mu kwihutisha iyubakwa ryayo ngo bajye babona aho bataramira nta nkomyi.

Ubwo bageraga ku gice baririmbamo ‘ngo wenda yaba ‘Kagame’ bafatanyije n’abitabiriye iki gitaramo kubisubiramo inshuro eshatu, maze bagera kuri ako gace baririmbamo Perezida Kagame abitabiriye bose bagahanika amajwi nk’ikimenyetso cy’ibyishimo bisendereye.

  Sauti Sol yambukiranyije umunsi urukumbuzi rutaracogora

Kuva ku ndirimbo bahereyeho n’izindi zose baririmbye, abafana ba Sauti Sol bari benshi muri BK Arena baberetse urukundo ndetse bafatanya na bo kuririmba ababishoboye bagatamba gake gake.

Indirimbo zirimo “Isabella”, “Feel My Love”, “Nerea”, “Melanin” bahuriyemo na Patoranking zishimiwe cyane. Baririmbye kandi “Live and Die in Africa” bitiriye album yabo yakunzwe cyane mu myaka ya 2015.

Ni indirimbo zose abitabiriye iki gitaramo bagiye bagaragaza ko bazizi neza umurongo ku wundi kuko bafatanyaga n’aba bahanzi kuziririmba.

Bien-Aimé Baraza (ibumoso) na Willis Austin Chimano bahuzaga amajwi bikaryohera benshi
Sauti Sol yacurangaga umuziki uryoheye ugutwi
Sauti Sol yageze ku rubyiniro bihindura isura, inkuta za BK Arena zitangira kunyeganyega
Abafana benshi bizihiwe no kongera gutaramirwa na Sauti Sol
Inkumi z'ikimero zirekuye zirabyina

Sauti Sol yafatanyije n’Abanyakigali mu guhimbaza Imana binyuze mu ndirimbo yabo

Aba bahanzi baririmbye indirimbo zabo zakunzwe zirimo ‘Insecure’, ’Short N Sweet’ bahuriyemo n’umuhanzi ‘Nyashinski’ ndetse n’iyo bise ’Kuliko Jana’.

Ubwo bageraga kuri iyi ndirimbo ‘Kuliko Jana’ abitabiriye iki gitaramo bafatanyije na bo kuyiririmba ndetse abenshi wabonaga binjiye mu bihe bidasanzwe nk’aho bari mu rusengero.

Kuliko Jana ni imwe mu ndirimbo za Sauti Sol yakunzwe cyane ikaba iri mu mujyo wo kuramya no guhimbaza Imana aho baba baririmba ko ‘Yesu arankunda uyu munsi kurusha ejo hashize’.

Uburyo iyi ndirimbo yakunzwe cyane byatumye igenda isubirwamo n’abandi bahanzi cyangwa amatsinda y’abaririmbyi.

Iyi ndirimbo iri kuri album yabo bise ‘Live and Die in Africa’ yamenyekanye cyane.

Kuliko Jana kandi ni imwe mu ndirimbo iri tsinda ryaserukanye muri Coke Studio aho bayiririmbye bafatanyije n’Umuhanzi Fally Ipupa.

Sauti Sol yahaye ibyishimo by'ikirenga abakunzi b'umuziki mu Mujyi wa Kigali
Sauti Sol iri mu matsinda akomeye mu muziki wo mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba
Uhereye ibumoso: Savara Delvin Mudigi, Bien-Aimé Baraza na Willis Austin Chimano baririmbye, abari muri BK Arena baranyurwa
Bien-Aimé Baraza ari mu nkingi za mwamba muri Sauti Sol

  Incamake ku byo wamenya ku Itsinda Sauti Sol

Sauti Sol ni itsinda rigizwe na Bien-Aimé Baraza, Savara Delvin Mudigi, Polycarp Otieno na Willis Austin Chimano. Rimaze kubaka ibigwi dore ko ryatangiye umuziki mu 2005.

Rikunzwe cyane mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba mu ndirimbo nka ‘Melanin’ bakoranye na Patoranking, ‘Live and Die in Africa’, ‘Nerea’, ‘Isabella’, ‘Shake Yo Bam Bam’ n’izindi.

Sauti Sol yubakiye ubwamamare ku Njyana ya Afro-Pop yashingiwe mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya.

Mu gihe bamaze mu muziki bakoranye inzu z’umuziki zikomeye nka Penya Africa, Sauti Sol Entertainement, Sushiraw, The Music Industry CC n’abandi.

Bahataniye ibihembo bikomeye nka MTV Europe Music Award, MTV Africa Music Award n’abandi. Bakunzwe mu ndirimbo nka ‘Extravaganza’, ‘Kuliko Jana’, ‘Short N Sweet’ n’izindi.

23:30: Umutumirwa mukuru Sauti Sol yageze ku rubyiniro!

Mu mwambaro wa ‘Made in Rwanda’, abagize Sauti Sol baserutse ku rubyiniro binjiriye mu ndirimbo yabo bise ‘Extravaganza’.

Aba bahanzi baje baririmba mu buryo bw’amajwi yabo ayunguruye neza ndetse bafite n’itsinda ry’abacuranzi babafasha gucuranga umuziki mu bizwi nka ‘Live’ bageze ku rubyiniro abitabiriye iki gitaramo induru bayiha umunwa mu rwego rwo kubaha ikaze.

Aba bahanzi wabonaga bafite imbaraga zidasanzwe ku rubyiniro bahise banzika n’indirimbo ziganjemo izo bakoze hambere.

Bien-Aimé Baraza yavuze ko ari ibyishimo kuba bongeye kuza gutaramira i Kigali nyuma y’imyaka igera muri itanu yari ishize bataza gushimisha Abanyarwanda.

Mbere y’uko binjira mu gitaramo bari bateguje igitaramo cy’uburyohe ku nshuro ya mbere bataramiye muri BK Arena.

  Amafoto yerekana abakunzi b’umuziki baserutse babyambariye!

Yari mu kazi ariko n'umuziki ntiyawurengeje ingohe
Abanyabirori bari babyambariye

  Murera ya Rayon Sports yazamuwe muri BK Arena

Muri BK Arena ubwo abakunzi b’umuziki bari bategereje kwakira Sauti Sol baririmbye indirimbo ‘Murera’ ikunze kwifashishwa muri Stade n’abafana ba Rayon Sports.

Ni indirimbo yazamuwe ubwo Dj Marnaud yari avuye ku rubyiniro hategerejwe ko abahanzi bagize Itsinda rya Sauti Sol bahagera.

Abafana barimo abari baje bitwaje amafirimbi amenyerewe ku bibuga by’umupira w’amaguru bahise bazamura indirimbo ya ‘Murera’ benshi bakomeza kwizihirwa no kumva ikipe ya rubanda izamurirwa muri BK Arena.

  Dj Marnaud yafashije benshi kwizihirwa n’umuziki

Dj Marnaud yanyuzagamo akanacuranga ingoma mu gushimisha abafana be
BK Arena yarimo abakunzi benshi b'umuziki n'aba Basketball

  Abari muri BK Arena bakomeje kugaragaza imbamutima

Kuri ubu ikoranabuhanga ryoroheje ibintu, aho uri i Rusizi ari kumenya ibiri kubera muri BK Arena mu Mujyi wa Kigali.

Uretse abari gukurikira IGIHE iri gutangaza umunota ku munota imigendekere y’iki gitaramo, abacyitabiriye na bo bakomeje gukoresha imbuga nkoranyambaga zabo mu kugaragaza uko byifashe imbere muri BK Arena.

  Mu yandi makuru

Umunyarwenya Anne Kansiime yageze i Kigali aho yitabiriye Igitaramo cya Seka Live giteganyijwe kubera kuri Camp Kigali kuri iki Cyumweru, tariki ya 25 Nzeri 2022.

22:30: Dj Marnaud yageze ku rubyiniro ibintu bihindura isura!

Umuhanga mu kuvanga imiziki akaba n’umwe mu bagezweho muri Kigali, Mugisha Gatera Arnaud wamamaye mu kuvanga imiziki nka DJ Marnaud yageze ku rubyiniro ashyushya abitabiriye mu buryo bukomeye.

DJ Marnaud winjiriye ku ndirimbo ‘Ku cyaro’ y’Umuraperi Mistaek, yahise ahagurutsa abantu bose bafatanya na we kubyina indirimbo zitandukanye yayikurikije zirimo "Bahabe" yakoranye n’Umuraperi Bushali.

DJ Marnaud ni we wacuranze mu gushyushya Abanyakigali mbere yo kwakira Sauti Sol
Dj Marnaud ni umwe mu bahagaze neza mu kuvanga imiziki mu Rwanda rwa none
Dj Marnaud yacuranze indirimbo zitandukanye zirimo iz'abahanzi b'Abanyarwanda n'abakomoka hanze yarwo. Umuziki we wahagurukije buri wese mu bashoboye gukandagira muri BK Arena

#Hashtag yabaye Hashtag

Kuva Christopher yagera ku rubyiniro, wumvaga amajwi ya bamwe mu bitabiriye iki gitaramo bamusaba kuririmba indirimbo ye nshya yise ‘Hashtag’.

Christopher waririmbye indirimbo zirimo ‘Mi Casa’ na yo iri mu zo aheruka gushyira hanze, yashyize agera ku ndirimbo y’umunsi #Hashtag.

Ni indirimbo yagiye hanze ku wa 8 Nzeri 2022, ariko imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 970 ku rubuga rwa YouTube ndetse ibitekerezo bikomeje kuyitangwaho byisukiranya umunsi ku munsi.

Ubwo yatangiraga kuyiririmba dore ko ari na yo yari iya nyuma mu ndirimbo yateganyije muri iki gitaramo, abitabiriye bahise batera akaruru ko kumwereka ko bayishimiye ndetse batangirana nawe kuyiririmba kugeza arangije.

Muri rusange, umwanya wose yamaze ku rubyiniro yawukoresheje neza ndetse abitabiriye iki gitaramo banyuzwe ku rwego rwo hejuru dore ko indirimbo ze zose bagiye bafatanya na we kuziririmba.

Uyu muhanzi yaririmbye ari gucurangirwa na The Target Band, itsinda ry’abanyamuziki bize mu Ishuri ryo ku Nyundo.

Christopher yongeye kwerekana ko ari umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda

  Element yeretswe urukundo rudasanzwe

Ku nshuro ya mbere, Producer Element yakandagiye ku rubyiniro agiye kuririmba mu gihe abenshi bamuzi nk’umuhanga mu gutunganya indirimbo z’abahanzi mu buryo bw’amajwi.

Ubwo Christopher yari ageze hagati yabwiye abitabiriye iki gitaramo ko yazanye na ‘Producer’ we.

Ati ‘‘Hano hari Producer wanjye, bamwita Element. Naze hano ku rubyiniro, ubusanzwe yihaye ibintu byo kuba ukora ibintu yihishe kandi inaha ntabwo bikora.’’

Element yahise asesekara ku rubyiniro, abitabiriye iki gitaramo induru bayiha umunwa mu rwego rwo kumwereka ko bamwishimiye.

Uyu musore ukiri muto ubusanzwe yitwa Mugisha Fred Robinson amaze imyaka itageze kuri ibiri mu mwuga wo gutunganya indirimbo z’abahanzi ariko ni umwe mu bamaze kugira izina rihambaye cyane.

Element Eleéeh uherutse kugaragaza ko no kuririmba abishoboye, yahise ashyiraho agace gato k’indirimbo ye yise ‘Kashe’ iri mu zikunzwe cyane muri Kigali.

Producer Element ku nshuro ye ya mbere yaririmbiye imbere y'abafana nk'umuhanzi wigenga
Element yeretswe urukundo rudasanzwe ubwo yari ahamagawe ku rubyiniro
Element ni umwe mu bahanga igihugu gifite mu batunganya indirimbo mu buryo bw'amajwi

  Yongeye gushimangira ko ari ‘Umwami w’imitoma’

Abubatse ingo kuva mu 2010, ubwo Christopher yari agitangira umuziki, bafashijwe n’indirimbo ze cyane kuko bazituraga abakunzi babo ababishoboye bakazibaririmbira.

Nk’indirimbo ‘Ijuru rito’ iri mu zafashije benshi ndetse yagiye yifashishwa mu bukwe cyane ku buryo hari na benshi bakunda gutumira uyu muhanzi mu birori byabo kubera iyi ndirimo.

‘Ijuru rito’ ni imwe mu ndirimbo yaririmbye, abitabiriye iki gitaramo cya RBL All Star Game 2022 bose barahaguruka abashoboye barabyina, abazanye n’abakunzi babo bagira ibihe byiza.

Niko byagenze kandi ageze ku ndirimbo ‘Nibido’, iri mu ziheruka z’uyu muhanzi. Icuranze mu buryo bwa Zouk, ibintu byafashije abazanye n’abakunzi babo muri iki gitaramo.

Mu ndirimbo ze nyinshi abasohokanye nk’abakunzi bagerageza kwerekana ibyishimo ndetse bakanabyina nka kwa kundi abakundana babigenza.

Christopher yishimiwe by'ikirenga n'abakunzi b'umuziki bari muri BK Arena
Christopher yerekanye ko afite n'ubuhanga bwo gucuranga gitari. Hari aho yaririmbaga anicurangira
Ab'inkorokoro babyina bitwaje n'icyo kunywa mu ntoki
Abanyakigali iyo bageze ku muziki ntibashobora kugusondeka, bawubyina bivuye inyuma
Umuziki wabacengeye barawubyina byimazeyo
Bamwe mu kwishimira umuziki banasigarana amafoto y'urwibutso
Umunyenga wo kumva akaririmbo k'urukundo kanyuze mu ijwi rya Christopher. Burya urukundo ruraryoha!
Yakase umuziki ubona ko adafite imikino, yari ashishikaye bya nyabyo

  Christopher yagaragaje ubuhanga buhambaye

Umuhanzi Christopher usanzwe azi no gucuranga gitari, yageze ku ndirimbo ‘Abasitari’ abwira abari muri BK Arena ati ‘Mureke mbacurangire’.

Yahise yegura gitari arayicuranga kugeza indirimbo irangiye ari nako abitabiriye igitaramo bamufasha kuyiririmba by’umwihariko abakobwa banyuzamo bagakoma akaruru ko kumwereka ko bari kumwe na we.

Christopher yaririmbye indirimbo zirimo ‘Iri joro ndetse n’iyitwa ‘Ndabyemeye’. Ni indirimbo zo mu bihe byo hambere ariko abitabiriye kuva ku muto kugeza ku mukuru bafatanyaga na we kuziririmba.

Yaririmbye "Aba-star" anicurangira gitari
Muneza Christophe [Topher] yagarukanye imbaraga mu muziki we
Abaririmbyi bo muri The Target Band irimo abize umuziki ku Nyundo ni bo bari baherekeje Christopher

  Incamake ku rugendo rwa Christopher mu muziki

Christophe Muneza wamamaye ku izina rya Christopher akaba anyuzamo akaniyita ‘Topher’, ni umuhanzi uririmba mu Njyana ya RnB ivanze na Pop, Afrobeat ndetse na Zouk. Yavutse ku wa 30 Mutarama 1994.

Ni mwene Butera Juvénal na Gahongayire Marie Mativitas, akaba umwuzukuru wa Gatera Augustin [sekuru ubyara nyina] wanditse nyinshi mu ndirimbo za Kiliziya Gatulika mu myaka yo hambere.

Kuririmba yabitangiye akiri muto kuko yahereye muri Korali Gatolika y’abana muri Kiliziya ya Mutagatifu Kizito mu Nyakabanda aho yavuye ajya muri Saint Augustin kuri Paruwasi ya Karoli Lwanga i Nyamirambo.

Yinjiye mu muziki byeruye mu 2009 nyuma yo gutsinda amarushanwa yateguwe na Kina Music. Icyo gihe yasohoye indirimbo yitwa ‘Bye Bye’.

Nyuma yakoze izindi zirimo iyitwa ‘Ishema, Sigaho, Amahitamo, Ndabyemeye, Babyumva, Byanze, Uwo ninde,Dutegereje iki, Abasitari n’izindi .

Muri rusange amaze imyaka irenga 13 ari umuhanzi mu buryo bw’umwuga. Imyaka igera kuri irindwi yayimaze akorera muri Kina Music ya Ishimwe Clement nk’inzu yari ishinzwe kureberera inyungu ze mu bijyanye na muzika.

Christopher wahamije ko ari umwe mu bafasha abakundana kuryoherwa n’ibihe byabo binyuze mu ndirimbo zuje amagambo aryohereye benshi bita ‘imitoma’. Album ya mbere ya Christopher yitwa “Habona” yayimuritse mu 2014, naho iya kabiri yitwa “Ijuru rito” ayimurika mu 2017.

Umushinga wo kumurika album ye ya Gatatu ntabwo wabashije gushyirwa mu bikorwa cyane ko yatangiye kuwutangaza mu 2018, ariko bikaza kutabasha gukunda ko ayimurika ku mpamvu zirimo n’icyorezo cya Covid-19.

Christopher yahatanye mu marushanwa n’ibihembo bitandukanye mu gihugu birimo Primus Guma Guma Super Star, Salax Awards n’ibindi.

Ni umwe mu bahanzi batigeze baruhuka kuva yatangira umuzuki kuko akomeje gusohora indirimbo nyuma y’indi kugeza ubu aho kuri ubu akunzwe mu ndirimbo zirimo ‘Mi Casa, ‘Nibido’ na ‘Hashtag’ aherutse gushyira hanze mu ntangiriro za Nzeri 2022.

21:55: Christopher yageze ku rubyiniro yakiranwa ubwuzu!

Umuhanzi Christopher wari uherekejwe n’itsinda ry’abacuranzi bakora mu mirya y’inanga, yinjiriye ku ndirimbo yise ‘Byanze’.

Bitandukanye na Ish Kevin waririmbye mu buryo bumenyerewe aho umuhanzi bamucurangira indirimbo akayigenderaho [Playback], Christopher yinjiye aririmba mu buryo bw’umwimerere ‘Live’.

  Ish Kevin yageze mu gitaramo avuye mu bitaro

Ubwo yari ageze ku ndirimbo ye ya nyuma yagombaga kuririmba muri iki gitaramo, Ish Kevin yahishuriye abacyitabiriye ko yaje kubataramira avuye mu bitaro.

Ati ‘‘Nari ndwaye ariko nagombaga kuza ku bw’abakunzi b’umuziki.’’

Yakomeje agira ati ‘‘Mwumve umuntu waje hano arwaye, ku bw’urukundo mbafitiye, namwe munyereke urukundo. Tugiye gusimbuka, reka tubikore.’’

Ish Kevin yahise yanzika n’iyo yise ‘No Cap’. Ni indirimbo yagiye hanze ku wa 27 Nyakanga 2021.

Ni byo koko abitabiriye iki gitaramo bamweretse urukundo bamufasha kuyirimba kugeza irangiye abona kubasezera.

  Ish Kevin yunamiye Buravan

Ish Kevin yageze hagati ubwo yari arimo kuririmba indirimbo ze zitandukanye asaba abitabiriye iki gitaramo gucana amatoroshi ya telefoni zabo, bagafata umwanya bakunamira umuhanzi Dushime Burabyo Yvan [Yvan Buravan] witabye Imana ku wa 17 Kanama 2022.

Yaririmbye indirimbo yitwa ‘VIP’ yakoranye na Yvan Buravan mbere y’uko yitaba Imana.

VIP ni imwe mu ndirimbo ziri kuri album ya nyuma Buravan yashyize hanze mbere y’uko atabaruka. Ni album yise ‘Twaje’, yagiye hanze mu Ukuboza 2021.

Ish Kevin yasabye abari muri BK Arena gucana amatoroshi ya telefoni nk'ikimenyetso cyo guha icyubahiro Yvan Buravan witabye Imana
Yvan Buravan watabarutse ku wa 17 Kanama 2022 yahawe icyubahiro n'abakunzi b'umuziki bitabiriye iki gitaramo
Ish Kevin yeretswe urukundo n'abafana be biganjemo abato

Ish Kevin yongeye kwerekwa ko akunzwe

Ish Kevin yaririmbye indirimbo yise ‘Generation’ na yo iri mu zakunzwe cyane. Yumvikanisha ko nk’umuhanzi uri mu kiragano gishya akwiriye kubahwa n’abahanzi baje mbere ye, aho aba ababwira ko bagomba kumuba icyubahiro akwiye.

Yaririmbye kandi iyitwa ‘Ndi Rasta’ yashyize hanze ubwo yari avuye muri gereza.

Mu ndirimbo ze zose ari kwerekwa ko yari akumbuwe cyane nk’umwe mu bahagaze neza muri iyi minsi.

Yari afite ubwuzu ubwo yafataga amashusho y'urwibutso azajya yibukiraho uyu munsi
Nguko uko Abanyakigali bakata umuziki...
Wari umunsi w'ibyishimo ku bakunzi b'umuziki
Injugu ziri mu mafunguro ushobora gusanga muri BK Arena

Iby’ibanze ku Muraperi Ish Kevin

Ubusanzwe amazina yiswe n’ababyeyi ni Ishimwe Semana Kevin. Ni umusore w’imyaka 25, wavukiye i Nyamirambo Kuryanyuma. Yize amateka, Ubumenyi bw’isi ndetse n’ubukungu [HEG] mu mashuri yisumbuye.

Kuri ubu nta watinya kuvuga ko mu bahanzi bake bakunzwe cyane n’urubyiruko, Ish Kevin arimo. Yahaye imiririmbire ye inyito ya ‘Trappish Music’.

Ni injyana akomora kuri Trap na Drill zikunzwe n’urubyiruko ndetse umuntu yavuga ko ziri ku isoko haba mu Rwanda ndetse no ku Isi hose muri iki gihe.

Uyu musore akundwa na benshi kubera uko ahuza kuririmba kwe n’amagambo aryoheye amatwi kandi arimo kuzimiza by’ubu benshi bita ‘slang’.

Mu 2020, yagiranye ikiganiro cyihariye na IGIHE avuga ko umuziki yakuze awumva ndetse awukunda byimazeyo , yumva indirimbo z’abahanzi batandukanye bakoraga Hip Hop mu Rwanda no hanze.

Mu 2017 yafashe icyemezo cyo kujya muri studio, akora indirimbo yitwa ‘Rob the bank’ yahuriyemo na White Monkey, iba ari nayo imucira inzira mu muziki. Iyi ndirimbo avuga ko bayihimbye bari mu bihe bikomeye cyane.

Kugeza ubu amaze gukora indirimbo nyinshi cyane zirimo izakunzwe nka ‘Waki Waki, Krii Pa, Twimanukire, Carina, Game Changers, Ndi Raste, Tugende, Toto mtoso, Brocode, No cap, Clout, Amakosi n’izindi.

Muri rusange Ish Kevin ntabwo ajya akora album ahubwo akora ibizwi nka ‘Mixtape na EP [Extended Play] aho amaze gushyira hanze izirimo ‘Kagacuku, Drill Movement, Trappish I ndetse na Trappish II.

21:20: Ish Kevin ni we wabimburiye abandi bahanzi kugera ku rubyiniro.

Uyu muraperi yinjiriye ku ndirimbo ‘Ba bahungu’, abari muri BK Arena batangira kunyeganyega n’abari bakiri hanze bakomeza kwinjira.

Bitandukanye n’uko uyu musore asanzwe aza ku rubyiniro ari kumwe n’igihiriri cy’abaraperi bakorana nawe muri ‘Trappish Music’, uyu munsi yaje aherekejwe n’umuhanzi umwe.

Mbere yo kuririmba indirimbo yise ‘My Year’ yabanje kubwira abari muri BK Arena ko ‘uyu munsi twaje kurya show’.

Ibintu byahinduye isura ubwo yageraga ku ndirimbo ‘Amakosi’, iri mu zakunzwe cyane kuva uyu muhanzi yatangira umuziki.

Ni indirimbo yakunzwe cyane ku buryo nibura nka 95% by’abari muri iki cyumba bafatanyije na we kuyiririmba kuko hari aho arimo kugera ibyuma bigaceceka na we agaceceka bagasigara bayiririmba wumva hafi ya bose bayizi ijambo ku rindi.

Ish Kevin yavuye ku rubyiniro ubona ko agifitiwe inyota kandi na we ashaka kuririmba nubwo yari afite intege nke
Bitandukanye no mu bindi bihe, Ish Kevin ntiyaherekejwe n'abaraperi bagenzi be ku rubyiniro
Ish Kevin yari yabyambariye nk'uko abaraperi babigenza iyo biteguye gushimisha abakunzi babo
Ish Kevin yakomeje gushimangira ko ari umwe mu baraperi bo guhangwa amaso ku hazaza ha Hip hop
Ish Kevin yahishuye ko yageze ku rubyiniro avuye kwa muganga kuko yari arwaye
Ish Kevin akigera ku rubyiniro yahagurukije benshi mu bakunzi b'umuziki wa Hip hop by'umwihariko abakunzi b'Injyana ya Trap yanditsemo izina
Ish Kevin uri mu baraperi bahagaze neza mu Rwanda ni we wabanjirije abandi bahanzi batumiwe muri iki gitaramo ku rubyiniro

21:00: Umurishyo wa mbere w’igitaramo wakomwe!

Ni nyuma y’umwanya wari ushize abashinzwe gutunganya icyumba kiberamo ibitaramo muri BK Arena, barimo guhindura ahaberaga umukino wa Basketball kugira ngo hahinduke ahagomba kubera igitaramo.

Hari hashize igihe kigera nko ko isaha yose abagize itsinda rya NEP DJs bari bamaze bashyushya abantu mu ndirimbo zitandukanye.

NEP DJs ni yo yatangiye ishyushya abageze muri BK Arena mbere y'uko umuhanzi wa mbere agera ku rubyiniro

Kuri ubu Umushyusharugamba Darius Capelo [Kalisa Darius Oortis], ageze ku rubyiniro atangiza igitaramo kumugaragaro.

MC Darius Capelo ugiye kuyobora iki gitaramo asanzwe ari umunyamakuru aho yakoze ku bitangazamakuru bitandukanye kuri ubu akaba akora kuri Power FM aho akorana ikiganiro n’Umunyarwenya Rusine Patrick.

Umushyusharugamba Darius Capelo ni we wayoboye iki gitaramo
Abanyakigali bari bamaze kwisuganya biteguye kwakira umuziki mwiza w'abahanzi bakunda
Iki gitaramo cyateguwe mu gusoza Shampiyona y'u Rwanda muri Baskteball, cyakurikiye umukino wa #RBLAllStarGame2022
Aba mbere batangiye kuwukata bishimira ibihe byiza bibinjiza muri weekend neza

IGIHE iguhaye ikaze muri BK Arena ahari kubera igitaramo giherekeza umukino w’intoranywa muri Shampiyona ya Basketball mu Rwanda [‘RBL All Star Game 2022]. Cyatumiwemo Itsinda rya Sauti Sol ryo muri Kenya, Umuraperi Ish Kevin n’Umuhanzi Christopher.

Ni igitaramo cyahurije hamwe abakunzi b’umukino wa Basketball n’ab’umuziki mu birori by’imboneka rimwe bitegurwa n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA), hagatoranywa amakipe abiri y’intyoza muri Shampiyona y’u Rwanda.

Kuri iyi nshuro abari batoranyijwe bari bagabanyijwe mu ikipe irangajwe imbere na Mpoyo Axel usanzwe ukinira REG BBC aho yatsinze iya Hagumintwali Steven wa Patriots BBC ku manota 126 kuri 116.

Nyuma y’ibirori bidasanzwe byanogeye abakunzi b’umukino wa Basketball hakurikiyeho igitaramo cy’imbaturamugabo kigiye gususurutswa n’abahanzi bakunzwe mu Rwanda no mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Team Mpoyo yatsinze Team Steve amanota 126 ku 116 muri ‘Rwanda Basketball League All Star Game 2022’

KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO MENSHI YARANZE IGITARAMO

Amafoto: Igirubuntu Darcy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .