Abakobwa 19 biyongereye kuri Mwiseneza batsindiye kwinjira mu mwiherero wa Miss Rwanda (Amafoto)

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 5 Mutarama 2019 saa 06:49
Yasuwe :
0 0

Wari umunsi udasanzwe ku bakobwa bafite indoto zo kuba Nyampinga w’u Rwanda w’umwaka wa 2019, babashije kurenga ijonjora rya mbere uko ari 37.

Abakobwa 20 nibo bakomeje muri iri joro bagomba kwitegura umwiherero ubanziriza itorwa rya Miss Rwanda 2019, gusa si ko bose bazagera mu cyiciro cya nyuma.

Nyuma y’icyumweru kimwe hazatangira ibikorwa bizajya bituma buri munsi hasezererwa umukobwa umwe, kugeza hasigayemo 15.

Muri uyu mwiherero uzatangira ku wa 13 Mutarama 2019, hazajya habaho guhatana haba mu bijyanye na siporo, kugaragaza impano, ubwiza bufite intego n’ibindi bazahabwa n’akanama nkemurampaka. Hazanitabwa ku itora ryo kuri internet, ndetse abahatana bazaba bashobora kuvuganira mugenzi wabo.

Abakobwa batoranyijwe hagendeye ku buryo bitwaye kuri uyu wa Gatandatu ni 19, biyongera kuri Mwiseneza Josiane wakomeje kuko yahize abandi mu itora ryo ku mbuga nkoranyambaga.

Biteganyijwe ko Miss Rwanda 2019 azamenyekana ku wa 26 Mutarama, mu birori bizabera muri Intare Conference Arena.

Abakobwa 20 batoranyijwe bagomba kwitabira umwiherero ni:

1. Inyumba Charlotte (No 33) 2. Mukunzi Teta Sonia(No 10) 3. Bayera Nisha Keza (No 22) 4. Uwase Muyango Claudine (No 01), 5. Igihozo Darine (No 26) 6. Uwase Sangwa Odille (No 16) 7. Teta Mugabo Ange Nicole (No 23) 8. Gaju Anita (No 35) 9. Kabahenda Lika Michael (No 09) 10. Sandrine Umurungi (No 19) 11. Murebwayire Irene (No 18) 12. Umukundwa Clemence (No 24) 13.Tuyishimire Cyiza Vanessa (No 06) 14. Nimwiza Meghan (No 32) 15.Josiane Niyonsaba (No 13) 16. Uwicyeza Pamela (No 29) 17. Uwihirwe Yasipi Casmir (No 21) 18. Higiro Joally (No 15) 19. Umutoni Olive (No 20) 20. Mwiseneza Josiane (No 30).

Abakobwa 20 bagiye gutangira umwiherero wa Miss Rwanda 2019
Byari ibyishimo ku bakomeje mu irushanwa
Uko ari 20 bazahurira mu mwiherero ku wa 13 Mutarama 2019
Cogebanque nk'umuterankunga mukuru wa Miss Rwanda yashimiye abakomeje mu irushanwa
Uretse gushimira abakomeje, Cogebanque yasabye abanyarwanda kwitabira serivisi zayo z'ikoranabuhanga, ikomeje kumenyekanisha muri gahunda yise Sirimuka

Uko igikorwa cyagenze umunota ku wundi

- Miss Rwanda 2017 Iradukunda Elsa ashimiye abakobwa bahatanye uyu munsi. Ati "Bakoze neza, barasa neza, ari abatambuka n’abadatambuka, niba Nyampinga bose."

22:20: Abagize akanama nkemurampaka bamaze guteranya amanota basubira mu myanya yabo, abakobwa bose bongeye kwiyereka mbere y’uko 20 bakomeza bamenyekana, 17 bagasezererwa.

Abafana bo amatsiko ni yose.

- Mbere yo kumenya abakomeza mu irushanwa, dusubize amaso inyuma ku buryo Mwiseneza Josiane (30) yakirijwe urwamo rw’ibyishimo.

21:30: Abakobwa bose uko ari 37 bamaze kunyura imbere y’akanama nkemurampaka. Abakagize bagiye kwiherera bateranye amanota, mu mwanya muto batangaze abakobwa 20 bagomba kujya mu mwiherero wa Miss Rwanda 2019.

Niyonshuti Assoumpta

21:01: Ibintu bihinduye isura muri Expo Groung i Gikondo nyuma y’uko abafana bamaze kubona ko utahiwe ari nimero 30, Mwiseneza Josiane. Induru ibaye yose, abantu benshi bahagurutse. Ntibisanzwe!!!

Abantu batuje ari uko umukemurampaka abibasabye ngo batamubuza amahirwe.

20:50: Abakobwa 27 nibo bamaze kunyura imbere y’akanama nkemurampaka. Ibyishaka Aline uhagarariye Umujyi wa Kigali ageze imbere y’abakemurampaka inkweto zafngutse, bamuha umwanya wo kubanza kuzifunga neza.

- Abafana ni benshi, bagiye bitwaza amafoto n’ibyapa biriho amafoto y’abakobwa barimo gufana. Umukobwa bashyigikiye ari kugerwaho bakamwakiriza urwamo rw’ibyishimo, nubwo abakemurampaka barimo kubasaba gutuza, ngo hato batabuza amahirwe abo bafana.

- Mu mashusho: Uwimana Triphine Mucyo yabwiye abakemurampaka uko yakoresha miliyoni 10 mu kwezi kumwe

20:11 Uko amasaha yicuma ni nako ibintu birushaho kugera ahashyushye. Mu mwanya muto abakomeza baraza kumenyekana kuko nta mukobwa urimo kurenza iminota ibiri imbere y’abakemurampaka.

Ally Soudy niwe uyoboye ibirori kuri uyu wa Gatandatu
Munezero Adeline

19:53: Abakobwa 10 bamaze kunyura imbere y’akanama nkemurampaka. Nzeyimana Luckman ashimiye byimazeyo abaterankunga b’irushanwa, barangajwe imbere na Cogebanque.

Uwase Nadine
Ishimwe Bella
Mireille Igihozo

19:33 Umukobwa wa gatanu ari imbere y’akanama nkemurampaka. Yitwa Mireille Igihozo.

- Mu mashusho, irebere uko byari bimeze mu myiteguro y’abakobwa, mbere y’uko guhitamo abakobwa 20 bajya mu mwiherero wa Miss Rwanda 2019 bitangira.

19:25: Uwimana Triphine Mucyo (No 02), abajijwe uwamuha miliyoni 10Frw uko yayakoresha agashira mbere y’uko ukwezi Kurangira. Ati "Nahera ku mushinga wanjye witwa icyizere cy’ejo. Ni uwo gufasha abana kugira ngo babashe gukura neza, mu kurwanya imirire mibi. Nakwigisha ababyeyi uko bategura indyo yuzuye."

Uwimana Triphine Mucyo imbere y'akanama nkemurampaka

719:20: Uwase Muyango Claudine (No 01) uhagarariye Intara y’Amajyepfo abimburiye abandi kunyura imbere y’abakemurampaka.

Uwase Muyango Claudine
Rusaro Carine wabaye Nyampinga w'iyari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda yifashishijwe mu kanama nkemurampaka

- Urwamo ni rwose, abantu bahagurutse bamwe bari gufotoza telefoni kubera Mwiseneza Josiane urimo gutambuka. Ni ibyishimo bitigeze byakirizwa undi mukobwa uwo ari we wese mu bo bahanganye.

19:10: Abakobwa bose hamwe batangiye kwiyereka, mbere y’uko batangira guhura n’abakemurampaka buri mukobwa ukwe.

19:00: Igikorwa kiratangiye! Ni abakobwa 17 bagomba gusezererwa uyu munsi, abayobora igitaramo bageze mu myanya yabo kimwe n’abakemurampaka.

Abayoboye igitaramo ni umunyamakuru wa RBA Nzeyimana Luckyman na Ally Soudy uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Abakemurampaka ni Mutesi Jolly (Miss Rwanda 2016), Rusaro Carine (Miss UNR, Miss FESPAM) na Umurerwa Evelyne ukora kuri Televiziyo y’u Rwanda.

- Abakobwa bose uko ari 37 bamaze kugera kuri Expo Ground aho igikorwa cyo gutangaza 20 bakomeza mu irushanwa kigiye kubera. Bahagurukiye kuri La Palisse Hotel mu Mujyi wa Kigali, nyuma y’imyitozo y’uko bari bwitware uyu mugoroba.

Ikaze muri Expo Ground i Gikondo, mu gikorwa cyo gutangaza abakobwa 20 bagomba kwinjira mu mwiherero utegura itorwa rya Nyampinga w’u Rwanda w’umwaka wa 2019!

Amafoto: Niyonzima Moïse & Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza