Live: I Kigali bakereye kwakira Diamond Platnumz mu gitaramo gisoza Iwacu Muzika Festival (Amafoto)

Yanditswe na Ishimwe Israel, Uwiduhaye Theos
Kuya 17 Kanama 2019 saa 05:57
Yasuwe :
0 0

Abakobwa b’uburanga, abasore b’intarumikwa n’abandi bakunda ibihangano by’umuhanzi Naseeb Abdul Juma [Diamond Pltnumz] wo muri Tanzania n’iby’abandi bagezweho mu Rwanda, bateraniye muri Parking ya Stade Amahoro ahagiye kubera igitaramo gikomeye.

Iki gitaramo cyagutse kirashyira akadomo ku bindi byazengurutse ibice bitandukanye by’igihugu aho abahanzi bakomeye mu Rwanda bataramanye n’abakunzi babo mu mfuruka zose z’u Rwanda.

Iserukiramuco rya Iwacu Muzika ryateguwe mu gufasha abahanzi bo mu Rwanda kwegerana n’abakunzi babo. Byahujwe no kwizihiza imyaka 25 ishize u Rwanda rubohowe mu maboko y’ubutegetsi bubi bwagejeje igihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye ubuzima bw’inzirakarengane zisaga miliyoni mu minsi 100.

Mu mihanda ya Kigali, abantu n’urujya n’uruza cyane cyane mu y’i Remera berekeza mu gitaramo cya Iwacu Muzika Festival cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa 17 Kanama 2019.

Abanyamujyi n’abandi basirimu bakunda umuziki babukereye, babyambariye mu buryo bugaragara ko biteguye ikirori gikomeye.

Abitabiriye iki gitaramo barataramana n’abahanzi batandukanye barimo Nsengiyumva François wamamaye nka ‘Igisupusupu’ wanyuze mu bindi bitaramo byose, Intore Masamba, Safi Madiba, Marina, Queen Cha, Amalon, Bull Dogg, Bruce Melodie, Sintex, Bushali ukunzwe mu ndirimbo ye yitwa “Nituebue”n’ Itorero ry’Igihugu ‘Urukerereza’.

Umuhanzi mukuru utegerejwe na benshi ni Diamond wasesekaye i Kigali mu gitondo cyo ku wa 16 Kanama 2019.

No mu 2015 yataramiye i Kigali mu gitaramo cya East African Party cyo gutangiza uwo mwaka. Icyo gihe yari yazanye na Zari bafitanye abana babiri wari umkunzi we.

Naseeb Abdul Juma [Diamond] amaze gukora ibihangano byinshi byamenyekanye bimushyira mu bakomeye. Yaririmbye indirimbo zizwi zirimo ’Mbagala’, ‘Nataka Kulewa’, ‘Moyo Wangu’, ‘Nana’ na ‘Number One’ yasubiranyemo na Davido, igatuma amenyekana muri Afurika.

KURIKIRA UKO IGITARAMO KIRI KUGENDA:

-  Itsinda ry’abanyeshuri biga ku Nyundo niryo riri gususurutsa abafana bamaze kugera aho igitaramo kibera. Abaririmbyi barigize bari kuririmba indirimbo zitandukanye zirimo n’izo baririmbye ku giti cyabo.

16:02: Amarembo ya Parking ya Stade Amahoro yuguruwe, abakunzi b’umuziki batangira kwinjira buhoro buhoro.

TWIBUKIRANYE AHO IBITARAMO BYA IWACU MUZIKA BYANYUZE MU NTARA

Iserukiramuco rya Iwacu Muzika Festival ryaganuriwe mu gitaramo cyabereye mu Karere ka Musanze ku wa 22 Kamena 2019 kuri Stade Ubworoherane. Abaho basusurukijwe n’abarimo Orchestre Impala, Bruce Melodie, Jay Polly, Jules Sentore, Allioni na Yverry.

Mu ijambo rye aritangiza Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Nyirasafari Espérance, yavuze ko “Twaje gutangiza iserukiramuco rya ‘Iwacu Muzika Festiva’. Turashimira East African Promoters yariteguye n’abafatanyabikorwa bayo. Abanya-Musanze mwakoze kuba mwatwakiriye neza.”

Iri serukiramuco ryahujwe n’isabukuru yo kwibohora k’u Rwanda. Yakomeje avuga ko “Ni ibyo kwishimira kuba dufite igihugu cyiza kirimo amahoro n’umutekano tukaba dushimira Perezida Paul Kagame n’ingabo zatubohoye.”

Ku wa 29 Kamena 2019 hari hatahiwe i Rubavu mu Burengerazuba aho abahanzi nka Makanyaga, Christopher, Social Mula, Riderman, Queen Cha na Amalon bataramiye abakunzi b’umuziki kuri Stade ya Nengo.

Ku wa 13 Nyakanga 2019 abo mu Karere ka Huye mu Majyepfo bahuriye ku Kibuga cya Kaminuza y’u Rwanda, bataramana n’abahanzi barimo Orchestre Impala, Karasira Clarisse, Urban Boyz, Bulldogg, Active, Rafiki na Victor Rukotana.

Igitaramo cya nyuma mu byo mu ntara cyabereye mu Karere ka Ngoma aho abahanzi batandukanye bataramiye ibihumbi by’abafana bahuriye ku Kibuga cya Diyoseze ya Kibungo. Abacyitabiriye basusurukijwe n’abahanzi batandukanye bakunzwe mu muziki w’u Rwanda. Barimo Intore Masamba, Safi Madiba, Senderi Hit, Ama G The Black, Uncle Austin, Nsengiyumva François [Igisupusupu] na Marina.

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza