Iki gitaramo “The New Year Groove & Launch Album” cyabaye kuri uyu wa 1 Mutarama 2025, cyinjiza Abaturarwanda mu mwaka mushya, cyamurikiwemo album ya gatatu The Ben yise “Plenty Love”.
Uretse ubwitabire buri hejuru bw’abakunzi b’uyu muhanzi, nubwo amatike yose ataguzwe, ariko The Ben yageze ku nzozi ze nyuma yo gukora igitaramo kitagenze uko yabyifuzaga mu 2009, ndetse kuri iyi nshuro byamurenze asuka amarira.
Kuri uyu wa Gatatu, yaririmbye mu bice bibiri aho icya mbere cyagaragayemo abahanzi batandukanye yagiye ahurira na bo mu ndirimbo nka Bushali, Tom Close, K8 Kavuyo, Otile Brown, Kivumbi King, Kevin Kade, Element Eleéeh n’abandi.
Green P uvukana na The Ben, yagiye ku rubyiniro ari hamwe na P-Fla na Fireman babanye mu Itsinda rya Tuff Gang, baririmba indirimbo “Kwicuma” mu rwego rwo guha icyubahiro Jay Polly wahoze muri iri tsinda, witabye Imana mu 2021.
Mbere y’uko The Ben wari wambaye byihariye aririmba, hari abahanzi barimo abakizamuka bahawe umwanya wo kugaragaza impano zabo. Abo ni J-Sha, Phil Emon, Shemi, Yampano n’abana babarizwa muri Sherrie Silver Foundation.
Abitabiriye iki gitaramo batashye banyuzwe n’indirimbo ndetse n’umuziki bacurangiwe.
UKO IGITARAMO CYAGENZE
23:51: The Ben na Tom Close bapfundikiye igitaramo cyari cyitabiriwe cyane
Igitaramo cyaberaga muri BK Arena kigeze ku musozo.
Indirimbo ya nyuma yabaye "Thank You", The Ben yaririmbanye na Tom Close, ariko nyuma yaho baririmba gato "Genda Rwanda Uri Nziza" mu gushimira ubuyobozi bw’igihugu.
The Ben yashimiye abakunzi be bitabiriye ku bwinshi, ava ku rubyiniro saa Sita z’ijoro zibura iminota icyenda gusa.
– Ubwo The Ben yasukaga amarira ari ku rubyiniro.
– Amwe mu mafoto yaranze igice cya kabiri cy’igitaramo.
– 23:39: Muri BK Arena byahinduye isura
The Ben yageze ku ndirimbo "Thank You" yasubiranyemo na Tom Close, uyu muhanzi wa nyuma ahita amusanga ku rubyiniro, ibyasaga n’igitaramo kigenda gake birahinduka, abantu bongera kujya mu bicu.
Abari muri BK Arena basubiranye imbaraga bigeze kugira mu gice cya mbere cy’igitaramo ubwo ku rubyiniro hageraga abahanzi batandukanye.
23:30: Yibukije abakunzi be indirimbo zamugize Tiger B
Muri aka kanya, The Ben ari kuririmba indirimbo "Amaso Ku maso", "Rahira", "Ese Nibyo" na "Amahirwe Ya Nyuma", ziri mu zo yahereyeho ndetse zari zigezweho ubwo yakoraga igitaramo cya mbere mu 2009.
23:21: The Ben yarize
The Ben wari umaze akanya gato cyane avuze ko atarira nk’uko byagenze mu gitaramo aheruka gukorera muri BK Arena, yaturitse ararira ubwo yashimiraga umubyeyi we n’abandi bantu batandukanye bamushyigikiye mu muziki we.
Yongeyeho ati "Muradufata mukatugira abantu, mwarakoze cyane."
Yahise aririmba "Inshuti Nyanshuti".
– Ubwo The Ben yaririmbanaga n’abahanzi batandukanye mu gice cya mbere cy’igitaramo.
– 23:10 The Ben yasabye Abanyarwanda gushyigikira abahanzi babo.
Mu ijambo rye ati "Ibi bintu rero mwankoreye, n’abandi bahanzi mufite muzabibakorere."
The Ben yagaragaje ko yanyuzwe n’ubwitabire nubwo bitigeze bitangazwa ko amatike yose yari ku isoko yashize.
Indirimbo "Habibi" yaririmbye yinjira mu isaha ya saa Tanu z’ijoro, yakurikiwe na "Ko Nahindutse" bigaragara ko abafana be bayizi cyane.
23:05: Bruce Melodie ari mu bitabiriye iki gitaramo.
22:58: Prophet Joshua yongeye gutanga amafaranga
The Ben aririmba "Naremeye", abandi babyinnyi bagiye, ku rubyiniro haje abasore batatu barimo umwe wari ufite agakapu k’umukara.
Abandi babiri bahise barambura igitambaro cy’icyatsi, hahita haza Prophet Joshua wahise utangira gukura inota muri ka gakapu, ayashyira kuri icyo gitambaro.
The Ben yashimiye Prophet Joshua, avuga ko "aya mafaranga arasubizwa abantu runaka abafashe."
David Bayingana, uzwi mu itangazamakuru ry’imikino n’imyidagaduro, yahise aza arayatwara, ajyana n’umusore wari uyafite.
22:50: Naremeye yabyinwe Kinyarwanda
The Ben yavuze ko hari ’akandi karirimbo nkunda kitwa Naremeye’.
Ubwo yatangiraga kuyiririmba, ababyinnyi b’Itorero Inyamibwa basesekaye ku rubyiniro, bayibyina Kinyarwanda, bateze amaboko.
Indirimbo ijya kurangira, The Ben yagiye hagati y’ababyinnyi babiri bari imbere, afatanya na bo kuvuna umugara.
Abafana bahise baririmba bati "Tiger, Tiger, Tiger".
22:45: The Ben yaba agiye gukizwa?
Nyuma yo kuririmba "Ndaje", The Ben yabwiye abitabiriye igitaramo ko yayanditse ari hamwe na Zizou Alpacino nyuma yo kurokoka impanuka y’imodoka.
Yibukije ko "Yezu ari umwami n’umukiza", aca amarenga ko indirimbo zo gushima no guhimbaza Imana ziziyongera mu minsi iri imbere.
Yakurikijeho indirimbo "Ntacyadutanya" yakoranye na Priscillah kuri ubu uba muri Amerika, afatanya n’undi mugore kuyiririmba.
– 22:39: The Ben atangiye igice cya kabiri cy’igitaramo
Mugisha Benjamin cyangwa Tiger B yahinduye imyambaro, yambara ikoti rirerire ry’icyatsi.
Indirimbo yatangiriyeho muri iki gice cya kabiri cy’igitaramo cye ni "Ndaje" ishyize mu mwuka abari muri BK Arena kuko imeze nk’isengesho risaba.
22:30: The Ben yabaye afashe akaruhuko
Muri aka kanya, umu-DJ waturutse muri Uganda yahawe umwanya ngo avange umuziki mu gihe The Ben yabaye afashe akaruhuko.
Iki gitaramo cyitabiriwe n’abarimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe; Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Utumatwishima Jean Nepo Abdallah.
Umuhanzi Bruce Melodie na we yitabiriye iki gitaramo cya The Ben.
22:20: Element Eleéeh na Kevin Kade bahawe umwanya bonyine
Ubwo The Ben yari amaze kuririmba indirimo yafatanyijemo na Kevin Kade na Element Eleéeh, uyu muhanzi wa nyuma yasigaye ku rubyiniro wenyine, aririmba "Milele" mbere yo kongeza abafana "Fou De Toi" akanya gato.
Nyuma ya Element, Kevin Kade yahise agaruka ku rubyiniro aririmba "Munda", aho yari yazanye abana bayibyina byihariye.
22:15: Element, Kivumbi na Kevin Kade baje gufatanya na The Ben
The Ben yasabiye amashyi ’adasanzwe’ umuhanzi Kivumbi King bafatanyije kuririmba indirimbo "My Name" baheruka gukorana vuba aha.
Kivumbi amaze kugenda, hahise haza Kevin Kade afatanya na The Ben kuririmba "Sikosa", bakoranye na Element Eleeeh wageze ku rubyiniro yambaye isengeri.
Imibyinire ya Kevin Kade yishimiwe bidasanzwe hano.
22:04: The Ben akomeje kwifashisha abahanzi batandukanye
Kuri iyi nshuro, uri ku rubyiniro ni Otile Brown waririmbanye na The Ben indirimbo "Can’t Get Enough".
Otile Brown wambaye umutuku, yikuye ikote rirerire yari yambaye, ubundi aririmba "Dusuma" yakoranye na Meddy.
21:59: Inkuba yazamuye K8 Kavuyo ku rubyiniro
The Ben aririmbye indirimbo "Inkuba" ya Riderman, basubiranyemo na K8 Kavuyo na NPC.
K8 yahise azamuka ku rubyiniro, aha imirongo abitabiriye iki gitaramo.
The Ben na K8 bahise bafatanya kuririmba "Ndi Uw’i Kigali" bakoranye na Meddy.
21:53: Tuff Gang yahawe umwanya
P-Fla na Green P basanze The Ben ku rubyiniro, yewe hahinguka na Fireman, baririmba "Kwicuma".
Ifoto ya Jay Polly witabye Imana mu 2021, wari mu bagize itsinda "Tuff Gang", yerekanywe kuri ’screen’ mu rwego rwo kumuha icyubahiro.
21:51: Tom Close yasanze The Ben ku rubyiniro
The Ben bita Tig B yibukije abakunzi be indirimbo zamukoreye izina zirimo "Sinarinkuzi" ariko ageze kuri "Si beza", ku rubyiniro hahinguka Tom Close wambaye ikoti rirerire ry’umukara.
Tom Close yagize ati "Umwami wa muzika ni nde?", abandi barasubiza bati "The Ben".
21:44: Bushali yageze ku rubyiniro
The Ben wari warateguje abantu kuzatungurwa, aririmbye "Nkufite ku mutima" yakoranye na Zizou Al Pacino, umuhanzi Bushali aza ku rubyiniro bafatanya kuyiririmba.
Bushali yari yishimiwe uko bigaragara.
21:39: Yageze aho aricara
"True Love" aheruka gusohora mbere yo gukora iki gitaramo, yabaye indirimbo ya gatandatu The Ben yaririmbye.
Ubwo yayitangiraga, yabanje kwicara hasi, ariko uko yakomezaga agera aho arahaguruka.
Ni indirimbo yaririmbye atuje, aho yari ahagaze, ahagaze hamwe, yagenda akagenda gake yitonze.
– The Ben yongeye kugaruka muri BK Arena
The Ben yaherukaga gutaramira muri BK Arena ku wa 7 Kanama 2022, ubwo yaririmbaga mu gitaramo ’Rwanda’s Rebirth Celebrations’, ndetse ku wa 1 Mutarama 2020 yari yataramiye muri iyi nzu binyuze mu gitaramo cya ’East African Party’.
Ibitaramo bya “East African Party” byabaga tariki ya 1 Mutarama hagamijwe gufasha Abanyarwanda n’abandi gusoza neza umwaka no gutangira umwaka mushya mu byishimo bisendereye.
21:30: ’Lose Control’ rwose kandi koko
Indirimbo ya kabiri ya The Ben ku rubyiniro ni "Lose Control" yakoranye na Meddy ’bagafatiye’ rimwe mu myaka 15 ishize.
Ubwo yayitangiraga, yahise yiyambura ibyo yari yifubitse, asigara yambaye ipantalo nini imurekuye y’umweru n’ikoti rigufi ry’umweru.
Abafana be basubijwe kuko bari kujyana na we umurongo ku wundi.
– 21:28: THE BEN YAGEZE KU RUBYINIRO
Mugisha Benjamin, The Ben cyangwa Tiger B nk’uko abakunzi be bamwita, yasesekaye ku rubyiniro nyuma y’iminota itandatu hazimijwe amatara.
Ubwo uyu muhanzi yari agiye kugera ku rubyiniro, hari ababyinnyi benshi, hacanwa amatara yihariye, avangavangwa mu buryo butamenyerewe kuri benshi.
Mugisha yazamutse yambaye umweru nk’umupadiri, ababyinnyi barapfukama bamera nk’abamuramya, araririmba ati "Iyaba mfite amababa....".
Abari muri BK Arena bari babanje gucana amatoroshi ya telefoni zabo, iyi nzu yongera kubona umucyo mu gihe amatara yari azimijwe, basubiramo ibivuzwe na ba MCs, abafana bagiraga bati "Tiger, we wanna party".
21:11 Brianne yongejwe iminota yo gushushya abantu
DJ Brianne ahawe iminota itanu yo gucuranga indirimbo enye zishyushya abantu.
Iya mbere yabaye "Bella Ciao" ishyize mu bicu, ibihumbi by’abitabiriye igitaramo cya The Ben muri BK Arena.
Biteganyijwe ko uyu muhanzi ukumbuwe cyane, ari we uza gukurikiraho.
21:00: Ibyaranze igitaramo kugeza ubu?
Muri make, igitaramo ntikiratangira ukurikije uko gahunda zipanze ndetse n’abamaze kunyura ku rubyiniro.
Mu masaha atatu ashize, kuva saa Kumi n’Ebyiri, uburyo Yampano na Sherrie Silver Foundation bitwaye ku rubyiniro ni byo bikomeje kugarukwaho.
Ikindi ni umuziki wa DJ Brianne unyuzamo akabyina, yewe yanakoze cya kimenyetso cya "Balthazar" wo muri Afurika y’Iburengerazuba.
20:54: DJ Brianne yatangiye ’gukoma’ abantu
Mu mvugo z’ubu, mu bitaramo nk’iki turimo, bavuga ko umuntu yagukomye iyo akwemeje ukaba nta kindi warenzaho uburana cyangwa umunenga.
DJ Brianne amaze iminota mike avanga imiziki, ariko abantu bose bari muri BK Arena bari kunyeganyega.
20:46: DJ Brianne ni we ugiye kuvanga imiziki
Gateka Esther Brianne wamamaye nka DJ Brianne ni we ugiye kuvanga imiziki muri aka kanya.
Anita Pendo na Lucky Nzeyimana babanje kumuha umwanya, asuhuza abitabiriye iki gitaramo, abasaba kwifurizanya umwaka mushya, abibutsa ko ari umwanya wo kuryoherwa n’umuziki.
20:37: Sherrie Silver Foundation yemeje abantu
Abana bo muri Sherrie Silver Foundation bishimiwe byihariye nyuma yo kugera ku rubyiniro bakaririmba ndetse babyina "Fou de Toi" ya Element Eleéeh na Ross Kana.
Babyinnye kandi "Komasava" na "When She’s Around" ya Shaggy na Bruce Melodie.
Abari muri BK Arena "bemeye" babakomera amashyi menshi.
20:30: Ba MC biyiziye
Anita Pendo na Lucky Nzeyimana bongeye gushyushya abafana mu ndirimbo zirimo "Amaaso" ya Goodlife ft Pallaso & The Mess, "Tetema" ya Rayvanny na "Loyal" ya Chris Brown.
20:13: Shemi yageze ku rubyiniro.
Umuhanzi Shemi yabaye uwa kane wageze ku rubyiniro, yinjirira mu ndirimbo "Peace Of Mind".
Nubwo yamaze umwanya munini ku rubyiniro, hafi iminota 15, ariko ntiyigeze yemeza cyane abafana wabonaga bakonje ukurikije uko Yampano yari abasize.
20:11: Anita Pendo na we yakiriwe nka MC
Umunyamakuru wa Kiss FM akaba umushyushyarugamba n’umu-Dj, Anita Pendo, wambaye byihariye, yakiriwe ku rubyiniro nka MC ufatanya na Lucky Nzeyimana.
20:01: Yampano yahamagawe, agaragarizwa ibyishimo
Umuhanzi wa gatatu wahamagawe ku rubyiniro ni Yampano wishimiwe cyane n’abari muri BK Arena.
Yampano yinjiriye muri "Sibyanjye" yaririmbanye n’abafana be bagiye mu bicu.
Yakurikijeho "Uwo muntu", "Uworizagwira", "Bucura" na "Ndikwikubita" yasorejeho mu minota umunani yamaze ku rubyiniro.
Abafana bagize bati "Ni wowe, ni wowe, ni wowe!"
19:51: Umuhanzi wa kabiri ku rubyiniro yabaye Phil Emon.
Nyuma y’iminota icyenda ku rubyiniro aho J-Sha baririmbye indirimbo ebyiri, hakiriwe umuhanzi ukizamuka, Phil Emon, waririmbye indirimbo "Amasomo" yanakoranye na Uncle Austin.
19:39: Abahanzi ba mbere bageze ku rubyiniro
Abahanzi ba mbere bahamagawe ku rubyiniro ni itsinda rya J-Sha rigizwe n’abakobwa babiri b’impanga.
Bazwi mu ndirimbo nka "Do It" bakoranye na Andy Bumuntu ndetse na "Mabukwe" bahereyeho.
19:35: Abantu benshi bamaze kugera muri BK Arena
Nubwo hakiri imyanya itarageramo abantu, cyane nko mu gice cyo hejuru aho amatike yacyo yose yagurishijwe kugera ku wa Kabiri, ariko abamaze kugera muri BK Arena bagera muri 70% y’abitabira iki gitaramo.
Hanze y’aho The Ben ataramira, haracyari abantu benshi bakomeje kwinjira.
19:23: Hari abandi bahanzi bahabwa umwanya muri iki gitaramo.
Luckman Nzeyimana abwiye abari muri BK Arena ko mbere y’uko The Ben aririmba, yahisemo ko hari abandi bahanzi barimo abakizamuka bahabwa umwanya ku rubyiniro.
Mu mazina yavuze harimo Yampano, Kevin Kade na Kivumbi.
Ni mu gihe DJ Flixx na DJ Wayz bakomeje kuvanga imiziki, by’umwihariko indirimbo z’abahanzi bitabye Imana barimo Yvan Buravan na Jay Polly nka "VIP" ya Buravan na Ish-Kevin ndetse na "Kumusenyi" ya Jay Polly yahagurukije benshi.
19:16 MC Lucky yageze ku rubyiniro.
Umunyamakuru w’imyidagaduro akaba n’umushingwabirori, Lucky Nzeyimana, yageze ku rubyiniro atangira gushyushya abitabiriye igitaramo, avuga ko "tugiye gutangira ’show’ yacu."
19:15: Abari muri BK Arena baracyategereje
Mu gihe igitaramo cyagombaga gutangira saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba, kuri ubu zirenzeho isaha n’iminota 15 nta gahunda igaragara y’igihe gitangirira.
Aba-Djs bakomeje kuvanga imiziki itandukanye, basusurutsa abantu bakomeje kwiyongera muri BK Arena nubwo na bo bataraba benshi cyane.
Benshi mu bitabiriye igitaramo bafashe amafoto y’urwibutso
Abantu batandukanye bitabiriye igitaramo cya The Ben, barimo abakuru, urubyiruko n’abakiri bato, bagiye bifata amafoto mbere yo kwinjira muri BK Arena.
Birumvikana, bamwe babika aya mashusho nk’urwibutso, cyangwa bakayasangiza inshuti zabo n’ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga, bagaragaraza ko bari "aho byabereye".
Bamwe bahisemo gutegereza igitaramo muri ubu buryo
BK Arena ni inzu y’imyidagaduro igezweho, dore ko hashize imyaka itanu gusa itashywe, muri Kanama 2019.
Uretse kuba yakira imikino, ibitaramo, inama n’ibindi bikorwa bitandukanye, ifite ibice bitandukanye bifasha abantu kwidagadura birimo n’aho biyakirira.
Bamwe mu bitabiriye igitaramo cya The Ben bahisemo kuba biyakira mbere y’uko kwinjira imbere aho uyu muhanzi ataramira.
– Album ya gatatu ya The Ben yari imaze imyaka ine itegerejwe.
Album nshya ya The Ben, "Plenty Love", amaze imyaka myinshi ayikoraho cyane ko yatangiye kuyirarikira abakunzi be mu 2021.
Igiye gukurikira "Amahirwe ya nyuma" yasohotse mu 2009 na "Ko nahindutse" yamurikiye mu Bubiligi mu 2016.
18:15: DJ Flixx, uri mu bakobwa bagezweho mu kuvanga imiziki mu Rwanda, ari gususurutsa abitabiriye igitaramo bakomeje kwinjira muri BK Arena.
Kugeza ubu abantu baracyari bake muri iyi nzu isanzwe yakira abagera ku bihumbi 10.
17:55: Abantu bakomeje kwinjira muri BK Arena.
Guhera saa Kumi, amarembo ya BK Arena yari afunguye ndetse nyuma y’isaha, abantu batangira kwinjiramo imbere ahagiye kubera igitaramo.
The Ben yari akumbuwe mu gitaramo cye bwite
Urebye nko mu myaka 10 ishize, usanga mu bitaramo byose The Ben yakoreye mu Rwanda yabaga yatumiwe.
Muri ibyo harimo icyo muri Kanama 2022 aho yari yatumiwe na East Gold ndetse no mu Ukwakira 2023 aho yataramiye mu Burundi, yatumiwe na sosiyete yaho.
I Musanze yari hamwe na Rema Namakula wamamaye muri Uganda mu gihe ku wa 7 Nzeri 2024, muri Kigali Convention Centre, yari hamwe na Kevin Kade na Element mu birori bya Sherrie Silver.
Amafoto: Niyonzima Moses, Cyubahiro Key na Habyarimana Raoul
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!