Ibi uyu musore usanzwe ari umuhanzi wihebeye umuziki gakondo akaba anatuye ku mugabane w’i Burayi, yabibwiye IGIHE ubwo yari ageze ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe.
Ubwo yari abajijwe niba atashye i Kigali guhemba umugore we uherutse kwibaruka, Lionel Sentore yavuze ko atunguwe no kumva ayo makuru.
Ati "Yarabyaye? Ayo makuru sinari nyazi ariko ubwo ndayamenye. Ariko nta cyo nari mbiziho!"
Abajijwe niba byemeza ko batandukanye, yirinze kubihamya, ati "Ntacyo byemeza, ariko nta cyo nzi ku makuru yo kubyara kwe n’ibindi biri inyuma yabyo, gusa ubu ntangiye kuyamenya."
Uyu muhanzi yabajijwe niba mu bigize urugendo rwe hatarimo guhura na Bijoux, arabihakana ati "Njye urugendo rwanjye rurimo akazi n’umuryango, Bijoux ntabwo arimo!"
Ku rundi ruhande ariko Lionel Sentore yavuze ko ari i Kigali muri gahunda zo gusura umuryango we, kuruhuka no gukora umuziki.
Ati "Hari imishinga y’indirimbo nakoranye na DJ Pius ndetse na Mike Kayihura njemo i Kigali, ndi no muri gahunda zo gusura umuryango wanjye!"
Mu minsi ishize nibwo Bijoux yemereye IGIHE ko yibarutse umwana we wa kabiri, icyakora yirinda kwemeza niba ari uwa Lionel Sentore bari baherutse gukora ubukwe, yanga no kubihakana.
Mu 2020 Bijoux yambitswe impeta n’umusore witwa Abijuru Benjamin icyakora ibyishimo byabo ntabwo byamaze kabiri kuko bahise batandukana.
Ugutandukana kwabo kwakurikiwe n’inkuru z’uko uyu mugore acuditse na Lionel Sentore baje no gukora ubukwe muri Mutarama 2022.
Icyakora nyuma y’igihe gito hadutse andi makuru y’uko batandukanye, akaba yarahise ashaka undi mukunzi kuri ubu bivugwa ko ari na we babyaranye.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!