00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Lionel Sentore yaryumyeho ku bijyanye no gutandukana na Bijoux (Video)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 30 August 2022 saa 06:11
Yasuwe :

Nyuma y’iminsi mike bakoze ubukwe, hadutse amakuru y’uko Lionel Sentore na Munezero Aline uzwi nka Bijoux muri filime ya Bamenya baba baratandukanye ariko aba bombi bakomeza kuryumaho.

Ni amakuru yagiye avugwaho n’abantu batandukanye ndetse barimo n’inshuti zabo bwite, bakayashingira ku kuba bose baramaze gusiba amafoto bahuriyeho ku mbuga nkoranyambaga.

Icyakora ubwo twahuraga na Lionel Sentore, yahisemo kuruca ararumira. Ati “Ibyanjye na Bijoux sinshaka kubivugaho, ni urukundo rwacu ntacyo nabivugaho. Ukuri ni ukwanjye na Bijoux. Uko niko kuri ntacyo njye mbivugaho! Nta na kimwe nabivugaho.”

Lionel Sentore na Munezero Aline uzwi nka Bijoux bakoze ubukwe muri Mutarama 2022.

Lionel Sentore, umuhanzi ubivanga no guconga ruhago

Lionel Sentore wakuze akunda ruhago ndetse anabasha kuyikira mu makipe yo mu Rwanda nka Esperance na Pépinière” zakinaga icyiciro cya kabiri, yaje kugerageza amahirwe muri Mukura VS ariko ntiyahirwa.

Uko yacongaga ruhago ni nako yari intyoza mu muziki cyane ko yakuriye mu muryango w’abahanzi.

Lionel Sentore wabarizwaga mu itsinda Gakondo, mu 2014 yaje kwerekeza mu Bubiligi agiye kuririmba ahitamo kugumayo ngo abashe gukomeza amasomo.

Nubwo yabivangaga n’indi mirimo yo gushaka imibereho, yagerageje gutangira urugendo rwe mu muziki gusa bikajya bimugora.

Mu 2015 yaje guhura n’inshuti ye Uwizihiwe Charles na we waririmbaga ku giti cye ndetse bagahuriza ko bose bakundaga umuziki gakondo, baza guhuza imbaraga bakora itsinda Ingangare (izina bahawe na Cécile Kayirebwa).

Mu 2020 nibwo Lionel Sentore wari usigaye akina ruhago yishimisha, yaje kubengukwa n’ikipe yitwa ‘SK Londerzeel’ yo mu cyiciro cya gatatu mu Bubiligi.

Iyi ni nayo akinamo kugeza ubu aho abifatanya no gukora umuziki ibintu avuga ko bitamwicira gahunda kuko ari ibintu bibiri umuntu atatinya kubangikanya.

Lionel Sentore yaruciye ararumira abajijwe ku gutandukana kwe na Bijoux wo muri Bamenya
Lionel Sentore yari aherutse kurushinga na Munezero Aline uzwi nka Bijoux nubwo bivugwa ko batandukanye
Lionel Sentore ni umwe mu bagize itsinda Ingangare rizwi muri gakondo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .