Ronald Sweeney wahoze ari umujyanama wa Lil Wayne, yamujyanye mu nkiko amushinja ko mu 2005, uyu muraperi yamuhaye akazi ashaka ko amufasha kumvikana na Cash Money. Nyuma Lil Wayne yagiranye ibibazo n’umuyobozi wa Cash Money Birdman bapfa amafaranga yari yishyuwe label ye izwi nka Young Money.
Mu 2018 ibibazo bya Cash Money ya Young Money byaje gukemurwa, ariko Sweeney avuga ko atishimiye amafaranga yishyuwe ku kazi yari yakoreye Lil Wayne, wishyuwe amafaranga yose yagombwaga na Cash Money.
Sweeney yavuze kandi ko mu 2018 Lil Wayne yamutegetse kwirukana Cortez Bryant wari usanzwe ari umujyanama we akaba n’inshuti ye yo mu bwana, amuziza amakimbirane bagiranye yaje no kuzamo Drake na Cash Money.
Avuga ko ibyo yabikoze agatangira gukora inshingano uyu mugabo yirukanye yakoraga, ndetse na komisiyo yamuhaga ku kazi yakoze ikiyongera. Avuga ko Cortez Bryant na Mack Maine bamugambaniye bigatuma nawe muri Nzeri 2018 yirukanwa, agasaba guhabwa miliyoni 20$ afitiwe na Lil Wayne.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!