Lil Wayne ashobora gufungwa imyaka 10

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 12 Ukuboza 2020 saa 02:17
Yasuwe :
0 0

Umuraperi Lil Wayne ashobora gufungwa imyaka icumi nyuma y’uko yemereye ubushinjacyaha ko yatunze imbunda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Lil Wayne akurikiranywe n’ubushinjacyaha ku cyaha cyo gutunga imbunda n’amasasu yayo. Iyo mbunda ngo yari isizwe umushongi wa zahabu yari iyo mu bwoko bwa pistolet yasanzwe mu gikapu yari afite mu ndege bwite.

Dwayne Carter wamamaye nka Lil Wayne ari gukurikiranwa n’Urukiko rw’i Miami kuri icyo cyaha. Nta kintu na kimwe abunganizi b’uyu muhanzi baratangaza ku byo ubushinjacyaha bwavuze by’uko yemeye ko yatunze imbunda binyuranyije n’amategeko.

Lil Wayne w’imyaka 38 yatawe muri yombi mu Ukuboza 2019 ubwo yari ageze ku kibuga cy’indege cya Opa Locka i California, nyuma y’uko abapolisi bamusatse bakamusangana imbunda mu gikapu.

Umwanzuro w’urukiko utegerejwe ku wa 28 Mutarama 2021 gusa mu Ukuboza uyu mwaka abunganizi ba Wayne bavuze ko atigeze akoresha imbunda ye.

Mu 2007 nabwo yigeze gutabwa muri yombi ashinjwa gutunga imbunda mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Icyo gihe yafunzwe amezi umunani ariko nyuma aza kurekurwa.

Something Different ni imwe mu ndirimbo Lil Wayne aherutse gushyira hanze

Lil Wayne akurikiranyweho icyaha cyo gutunga imbunda mu buryo bunyuranyije n'amategeko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .