00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Lil G yimukiye i Burayi

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 19 Ugushyingo 2022 saa 06:33
Yasuwe :

Umuraperi Lil G wamenyekanye cyane mu muziki w’u Rwanda, yimukiye i Burayi aho agiye gukomereza ubuzima.

Uyu musore yahagurutse i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2022.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE ageze mu Buholandi mbere yo kwerekeza muri Pologne, yagize ati “Nimukiye inaha ni ho ngiye gukorera nubwo ntashaka kugaruka ku kazi nabonye.”

Kujya ku mugabane w’u Burayi ntibizatuma areka umuziki ahubwo yizeye ko azawagura kurushaho.

Lil G ni umwe mu baraperi bamaze igihe mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda.

Umuziki yawutangiye akiri muto kuko mu gihe yigaga mu mashuri yisumbuye aribwo yasohoye indirimbo ye ya mbere. Azwi mu ndirimbo nka It’s ok, Akagendo, Nimba umugabo n’izindi.

Ubwo Lil G yari ahagurutse i Kigali yerekeje i Burayi
Lil G yahitiye mu Buholandi mbere yo kwerekeza muri Pologne aho agiye gutura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .