Uyu muhanzi werekeje ku Mugabane w’u Burayi mu 2022 yagiye afite uruhushya rwo gukorera akazi muri Pologne mu gihe cy’umwaka n’amezi umunani.
Uruhushya rwa Lil G rwo gukorera no gutura i Burayi rwarangiye mu minsi ishize, uyu muhanzi akaba ategereje ko yongererwa agakomeza akazi ke.
Ibi Lil G yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, aho yagize ati “Uruhushya cyangwa se ‘Visa’ rwo gukorera inaha rwararangiye ariko namaze gusaba urundi nubwo rutaraza, ubu mfite igipapuro kinyemerera kuba nkora mu gihe ngitegereje ko banyongerera kandi mfite icyizere ko nta kibazo bizanteza.”
Lil G uri kubarizwa mu gihugu cya Pologne, yavuze ko kwimukira i Burayi ndetse no kubanza kwisuganya biri mu byatumye amara igihe asa n’uwashyize ku ruhande ibya muzika, gusa yizeza abakunzi be ko uko azagenda abishobora azagenda asohora indirimbo.
Ati “Kwimukira inaha, nkatangira ubuzima bushya ni ibintu bitari byoroshye. Ariko uko nzajya mbona umwanya nzajya nsohora ibihangano bimwe na bimwe nkuko namaze gushyira hanze indirimbo nshya yo kubifuriza Noheli nziza.”
Uyu muhanzi wamamaye mu muziki w’u Rwanda kuva mu myaka ishize, amaze imyaka irenga ibiri yimukiye muri Pologne aho yari yabonye akazi ari naho atuye kugeza uyu munsi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!