Li John yabwiye IGIHE ko iyi album ye ya mbere yayise ‘Hozana’. Avuga ko iriho indirimbo zirenga 10 gusa ubu akaba ari guteganya ko zishobora kwiyongera bitewe n’uko izo yagiye akoraho zizagenda zirangira mu gihe azaba agiye kuyishyira hanze.
Iyi album kandi avuga ko ayifata nka kimwe mu bintu bikomeye agiye gukora mu rugendo rwe rwa muzika.
Ati “Ni nko kwibaruka umwana w’imfura, iyi album ivuze byinshi kuri njye. Ikindi nifuje gushyiraho indirimbo nakoranye na Jay Polly ataratuvamo mu rwego rwo kumuha icyubahiro. Nizera ko abantu bazayikunda.”
Avuga ko yayise ‘Hozana’ kuko ari album iriho indirimbo zimwe zatumye abantu bamuhanga amaso nka ‘Nasinya’, ‘Ready for Now’, ‘Naragusariye’, ‘Okay’ yahuriyemo na Marina, ‘Ndagutinya’ n’izindi.
Kuri ubu uyu muhanzi yashyize hanze indirimbo nshya iri mu ziri kuri iyi album. Iyi yayikoranye na Drama T wo mu Burundi bayise ‘My Reason’.
Iradukunda Jean Aime wamamaye nka Producer Li John yari aherutse kugaragara mu ndirimbo yahuriyemo na murumuna we witwa Pamaa na we uri mu bahanzi bari kuzamuka neza, muri iki gihe.
Reba indirimbo Li John yahuriyemo na Drama T
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!