00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Leta y’u Burundi yashimangiye ko Bruce Melodie na Israel Mbonyi batagitaramiyeyo

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 29 Nyakanga 2021 saa 09:55
Yasuwe :
0 0

Mu gihe abakunzi b’umuziki mu Burundi bari biteguye kwakira abahanzi b’ibyamamare Israel Mbonyi na Bruce Melodie, Leta y’iki gihugu yatangaje ko itazigera ibemerera kuhakorera ibitaramo.

Ku wa 28 Nyakanga 2021 ni bwo u Burundi bwatangaje ko butazi ibyerekeye ibitaramo bya Israel Mbonyi byategurwaga ku butaka bw’iki gihugu kuko bitamenyeshejwe inzego zibifitiye ubushobozi.

Ni itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Umutekano n’Iterambere ry’Abarundi ivuga ko “Mbonyi atazataramira mu Burundi kuko nta burenganzira afite”.

Nubwo havuzwe ihagarikwa ry’ibitaramo Mbonyi yatumiwemo n’ibya Bruce Melody na we wari ufiteyo gahunda byasigaye byibazwaho niba bizaba.

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 29 Nyakanga 2021, ni bwo Leta y’u Burundi yashimangiye ko ibyo bitaramo bitazabera ku butaka bwayo.

Minisitiri w’Umutekano n’Iterambere ry’Abaturage mu Burundi, Ndirakobuca Gervais, mu nama yagiranye n’abayobozi batandukanye mu gihugu hose yagarutse kuri ayo makuru y’ibitaramo.

Yagize ati “Hari ibimaze iminsi bivugwa mu by’umutekano byerekeye Abanyarwanda baza gukora ibitaramo. Nta muntu tuzemera kuza mu Burundi aje gucuranga avuye mu Rwanda kandi bari muri gahunda ya Guma mu rugo ngo atuzanire icyago.”

Uyu muyobozi yavuze ko bakumiriye aba bahanzi mu rwego rwo kwirinda ko bajyana icyorezo cya Covid-19 muri iki gihugu gituranyi cy’u Rwanda.
Yakomeje avuga ko n’inyubako ziberamo ibikorwa by’imyidagaduro na karaoké zigifunze.

Ati “Ntitugiye kuzifungura vuba mu gihe tubona hafi yacu abantu bari muri Guma mu rugo. Mucunge imipaka, abantu binjira batatuzanira Coronavirus.’’

Abayobozi bo mu Burundi basabwe gukomeza kwitwararika ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus yagenwe na Minisiteri y’Ubuzima.

Ukwezi kwa Kanama 2021 kuri mu yari agiye guhindura amateka mu myidagaduro y’u Burundi kuko abakunzi b’umuziki bari bagiye kwakira abahanzi babiri bari mu bafite igikundiro ntagereranywa mu Rwanda ariko bakanakundwa bihebuje n’abo mu gihugu gituranyi.

Ibitaramo Israel Mbonyi yatumiwemo byari biteganyijwe kuba kuva ku wa 13-15 Kanama mu gihe ibya Bruce Melodie byari bahawe amatariki yo ku wa 28-29 Kanama 2021.

Inkuru bifitanye isano: Ibitaramo bya Israel Mbonyi i Burundi byahagaritswe

Bruce Melodie yari afite gahunda yo gukorera ibitaramo bibiri ku butaka bw'u Burundi
Ibitaramo bitatu bya Israel Mbonyi byarahagaritswe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .