Leta ikwiye kubakira ubushobozi inzego z’abahanzi - Mike Karangwa na DJ Adamz

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 22 Ukwakira 2020 saa 10:01
Yasuwe :
0 0

Inzego zitandukanye zakunze kugaragaza ko hari ibitagenda neza mu bahanzi nyarwanda, muri iyi minsi ingingo yari igezweho ni amagambo agize ibihangano atavugwaho rumwe, yigeze no gutuma Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umuco n’Urubyiruko, Edouard Bamporiki abivugaho, anenga imyitwarire y’abahanzi.

Hari umubare munini w’abagaragaza ko amagambo agize ibihangano byo muri iyi minsi ahabanye n’umuco nyarwanda. Usibye Bamporiki Edouard uherutse kunenga abahanzi baririmba indirimbo zirimo aya magambo, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruherutse kubaburira rubamenyesha ko bari kwishora mu byaha.

Bamwe mu bakurikiranira hafi umuziki banawumazemo igihe, bahamya ko bidakwiye ko ubuyobozi bwinjira mu bibazo by’abahanzi, nyamara ubwabo bakabyikemuriye.

DJ Adamz yavuze ko icya mbere gikwiye kwitabwaho ari ukumva ko ibyo abahanzi bakora atari byo. Ariko ku rundi ruhande, ngo nta mabwiriza cyangwa amategeko baba bishe.

Yavuze ko ikibazo kiri mu kuba abahanzi batazi ibyo bemerewe n’ibyo batemerewe mu mwuga wabo, kuko nta murongo wigeze ushyirwaho.

Ibi abihurizaho na Mike Karangwa, uhamya ko abahanzi bakwiye gufashwa kwishyiriraho imirongo ngenderwaho mu buhanzi, bityo bakajya banengwa ariko berekwa n’ibyo bishe.

Ati ”Abahanzi bagahawe inshingano bagahugurana, bagakora ibintu bumva neza. Ibi babikora binyuze mu mashyirahamwe yabo.”

Mike Karangwa avuga ko byaba ari agahomamunwa hagize umuhanzi ufungwa kuko yaririmbye amagambo runaka, Ati “Abahanzi bakwiye gufashwa gushyiraho imirongo ngenderwaho ibafasha kumenya ibyo badakwiye kurenga.”

Uyu mugabo avuga ko umuti w’iki kibazo ari uguha imbaraga inzego z’abahanzi bakagira aho baganirira ibibazo byabo ndetse bakanahafatira ingamba.

Ati ”Ishyirahamwe ryo rirahari ni uko ridafite imbaraga ryakabaye rifite, abahanzi ntibaryiyumvamo. Leta idufashe ihe imbaraga ihuriro ry’abahanzi, ribe ariryo rishobora gushyiraho imirongo ngenderwaho mu buhanzi.”

Iki aba bagabo bagihurizaho ndetse bagahamya ko ariwo muti wafasha gukora ubuhanzi bujyanye n’umuco, ”icyo gihe n’uwatannye azajya anengwa hagendewe ku byo bemeranyije kutarenga nk’abahanzi.”

Nubwo iki bakemeranyaho, aba bagabo hari icyo batemeranyaho. Iki ni ukuba hagomba gushyirwaho urwego ngenzuramyitwarire rwajya rubanza kumva ibihangano mbere yuko bisohoka.

DJ Adamz avuga ko uru rwego rukwiye kubaho, kuko rwajya rufasha abahanzi kumva ko nibarengera ibyo bemeranyije hari abari bubibabaze.

Ibi ntabwo abihurizaho na Mike Karangwa uvuga ko abantu bakwiye kureka abahanzi bo ubwabo bakishyiriraho imirongo ntarengwa y’uburyo bakora umuziki. Uwarenze ku mabwiriza bemeranyije akagira uburyo abiryozwa ariko bitiswe ko umuhanzi mbere yo gusohora indirimbo hari urwego yajya abanza kuyiha.

Mike Karangwa na Dj Adamz ni abanyamakuru bamaze igihe mu ruganda rw'imyidagaduro mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .