Uyu mukobwa w’imyaka 26, yashyizweho na Perezida mushya w’iki gihugu Duma Boko uheruka gutorerwa kuyobora iki gihugu mu ntangiro z’uku Kwezi, ndetse unamaze iminsi arahiye.
Ni umwe muri batandatu bashyizweho n’uyu Mukuru w’Igihugu bihariye bahise baninjira mu Nteko Ishinga Amategeko.
Uyu mukobwa ubusanzwe ni umunyamategeko mu Rukiko Rukuru Rwa Botswana. Yabaye Nyampinga wa Botswana mu 2022 ndetse ahagararira iki gihugu muri Miss World uyu mwaka aho yegukanye umwanya wa Miss World Africa 2024 muri iri rushanwa.
Uyu mukobwa yavutse ku wa 7 Gashyantare 1998. Lesego Chombo ni we muto mu Nteko Ishinga Amategeko, yamaze kwinjiramo. Yamamaye ku ruhando mpuzamahanga cyane, mu ntangiro za 2024 ubwo yitabiraga Miss World ndetse akaza kwitwara neza.
Azwiho kurwanya akarengane ndetse no kuba mu bikorwa biteza imbere sosiyete ndetse akoresha ubwamamare bwe mu kuzana impinduka nziza mu gihugu cye.
Binyuze mu mushinga ‘The Genesis Project’ akorera mu Muryango wo gufasha udaharanira inyungu yise ‘Lesego Chombo Foundation’ ugamije gufasha abatishoboye, aho afasha urubyiruko rutishoboye kwiteza imbere.
Lesego Chombo muri Werurwe uyu mwaka, nabwo yitabiriye Miss Universe ndetse aza kuza mu myanya y’imbere muri iri rushanwa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!